Inkuru y’urupfu rwa Senateri Lindsey Graham yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026.
Senateri Lindsey Olin Graham, umwe mu banyapolitiki bazwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi wari ufite ijambo rikomeye mu ishyaka ry’Aba-Republicains, yapfuye afite imyaka 71.
Amb Mukantabana yihanganishije umuryango wa Senateri Lindsey Graham n’abaturage ba Leta ya South Carolina.
Ati “Twihanganishije byimazeyo kandi tubikuye ku mutima umuryango wa Senateri Lindsey Graham, inshuti ze, abo bakoranaga, ndetse n’abaturage ba South Carolina.”
Yakomeje ati “Yabaye umunyapolitiki waharaniye ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byacu byombi, kandi ubucuti bwe n’ubwitange yagaragaje muri uwo mubano bizahora byibukwa no gushimirwa. Imana imwakire mu mahoro.”
Graham yari umwe mu bantu b’ingenzi cyane muri politiki mpuzamahanga ya Amerika, cyane cyane ku bibazo by’umutekano, intambara n’imibanire ya Washington n’ibindi bihugu.
Mbere gato yo kwitaba Imana, Graham yari avuye i Kyiv muri Ukraine aho yari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, mu gihe intambara y’iki gihugu n’u Burusiya ikomeje.
Ku Mugabane wa Afurika, cyane cyane mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Lindsey Graham azibukwa nk’umwe mu banyapolitiki b’Abanyamerika bagize uruhare mu biganiro ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse n’umwe mu bavugaga ko ibisubizo by’ibibazo byo muri aka karere bigomba gushakirwa mu biganiro bya politiki aho gushingira ku bihano gusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!