Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, Amb. Nkulikiyinka yashimye ubufatanye mu ishoramari bujyenda bwiyongera hagati y’ibihugu byombi, kandi hakaba hakiri n’ibindi byinshi byabyazwa umusaruro.
Perezida Niinistö yashimye iterambere u Rwanda rugezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niinistö yasabye gukomeza umubano mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
By’umwihariko, Ambasaderi w’u Rwanda yabwiye Niinistö ko u Rwanda rushyize ingufu muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, Made in Rwanda, byakoherezwa no muri Finlande.
Inyubako ya Kigali Heights ni kimwe mu bikorwa bikomeye mu Rwanda byashowemo imari na sosiyete yo muri Finland, Taaleri Plc.
Nk’uko tubikesha The New Times, Amb. Nkulikiyinka yavuze ko inshingano afite muri Finland ari uguteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu bucuruzi n’ishoramari.
Yagize ati “By’umwihariko, Finland iri imbere ku isi mu by’ikoranabuhanga ( ICT) n’uburezi.”
Yanavuze ko iki gihugu gishobora gukorana n’u Rwanda mu by’ubukerarugendo no mu rwego rw’ubuzima.
Ambasade y’u Rwanda muri Finland ifite icyicaro muri Suède.



















TANGA IGITEKEREZO