00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi wa Israel yashimye umubano ifitanye n’u Rwanda nyuma y’umwaka ifunguye ambasade i Kigali

Yanditswe na Habimana James
Kuya 4 May 2020 saa 01:44
Yasuwe :

Kuva tariki 1 Gicurasi 2019, umwaka urashize Israel ifunguye ambasade yayo i Kigali, ifite intego yo gukomeza gutsura umubano hagati y’u Rwanda na Israel.

Ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda, Ron Adam, yavuze ko hamaze gukorwa byinshi byo kwishimira mu guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi, no guhanahana ubunararibonye.

Yagize ati “Ambasade yanjye yashingiye kuri uyu mubano watangijwe, mu guteza imbere ubwo bufatanye busanzweho hagati y’ibihugu bibiri by’ibivandimwe, mu nzego zitandukanye zirimo uburezi n’ubuzima, guteza imbere umugore, siyansi n’ikoranabuhanga, guhanga ibishya n’ubuhinzi.”

Mu bijyanye n’ubuhinzi, mu Rwanda hatangijwe umushinga ufasha Abanyarwanda kunguka ubumenyi mu buhinzi bw’imboga n’imbuto.

Uwo mushinga ukorera ku Mulindi mu karere ka Gasabo, ugaterwa inkunga n’ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, ikigega kizwi nka Mashav.

Ambasaderi Adam agira ati “Iki kigo gifasha abanyarwanda guteza imbere uburezi mu bijyanye n’ubuhinzi bw’indabo. Abanyeshuri b’abanyarwanda 170 bahabwa buri mwaka amahirwe yo kujya kwihugura mu bijyanye n’iterambere ry’indabo no gukora mu mirima yo muri Israel.”

Avuga ko mu bijyanye no gukomeza guteza imbere ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubucuruzi, ambasade ikimara kujyaho yafashije RwandAir gutangiza ingendo zerekeza mu Mujyi wa Tel Aviv, muri Kamena umwaka ushize.

Yagize ati “Ubumenyi n’ikoranabuhanga no guhanga ibishya bifatwa nk’ikintu gikomeye, mu gihe u Rwanda rubona Israel nk’icyitegererezo, iki gihugu cyiteguye gusangiza ubu bumenyi u Rwanda mu bijyanye n’umutekano n’ibindi.”

Ambasaderi Adam yavuze ko kandi ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho harimo n’amateka ya Jenoside.

Ati “U Rwanda rufite byinshi ruhuriyeho na leta ya Israel kandi hari byinshi dufatanyamo, harimo amateka yaranzwe na Jenoside, iyakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’iyakorewe Abayahudi mu ntambara ya Kabiri y’Isi.”

Yavuze ko kubera ibikomere Jenoside zasigiye abaturage b’ibihugu byombi, byabahaye ingufu n’imbaraga zo gukora cyane muri iyo nzira yo kongera kwiyubaka.

Agaragaza ko kimwe n’u Rwanda, Israel nayo ari igihugu kidakora ku mazi magari, kigizwe n’ubutayu kandi nta mutungo kamere gifite, ariko ibi byose cyabishyize ku ruhande kuko ubu ari igihugu gikomeye mu ikoranabuhanga.

Uyu muyobozi yavuze ko ubwo Israel yizihizaga ku nshuro ya 72 babonye ubwigenge, bakomeje guha agaciro ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye ziganisha mu iterambere n’amahoro.

Yavuze ko mu gihe Isi yugarijwe na Coronavirus, ambasade y’iki gihugu mu Rwanda yakomeje gufatanya n’u Rwanda mu guhangana nacyo, harimo gutanga ibikoresho byo kurwanya iki cyorezo, gutanga ibirirwa ku babikeneye n’ibindi.

Ambasaderi Adam yavuze ko u Rwanda na Israel bifite byinshi buhiriyeho harimo n’amateka ya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages