00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Munyuza yagaragaje ko kwibohora byari intangiriro y’icyerekezo gishya

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 12 July 2025 saa 07:36
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Dan Munyuza, yashimangiye ko kwibohora bitari ugutsinda intambara gusa ahubwo byari intangiriro y’icyerecyezo gishya cy’igihugu.

Ibi yabitangaje ku wa 11 Nyakanga 2025, ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 31 umunsi wo kwibohora byabereye i Cairo mu Misiri.

Ambasaderi Munyuza yagize ati “Kwibohora ntibyari iherezo ry’intambara gusa, byari itangiriro ry’icyerekezo gishya no kwiyemeza kudasubira mu macakubiri, urwango no gutentebuka. Byari isezerano ryo kubaka igihugu, aho Abanyarwanda bose babaho bafite agaciro, babana mu mahoro n’ubwubahane.”

Akomeza avuga ko kwibohora bikwiye kwibutsa Abanyarwanda ko nta hantu habi cyane igihugu kitakwikura mu gihe gifite ubuyobozi bwiza.

Ati “Reka Kwibohora ku nshuro ya 31 bitwibutse ko kwiyubaka uvuye mu bububare bukabije bishoboka. Ibyo, ndetse n’ubuyobozi bufite icyerekezo kandi bukora cyane, ubumwe n’intego, igihugu cyava mu icuraburindi, kigatera imbere.”

Minisitiri ushinzwe Umutungo w’Amazi n’Ibikorwa byo kuhira mu Misiri, Prof. Hani Sewilam, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda, avuga ko iki gihugu ari ishusho nziza y’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 31 ishize ni urugero rwiza rw’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ubuyobozi bufite icyerekezo.”

Abitabiriye ibi birori bakumbujwe u Rwanda ndetse bashishikarizwa kurusura no gufatirana amahirwe rutanga cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi.

Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda batuye mu Misiri bizihije umunsi wo Kwibohora
Abayobozi bo mu nzego zitandukanye n'abadipolomate bitabiriye ibi birori
Ambassaderi Munyuza yavuze Kwibohora ari isezerano Abanyarwanda bahawe ko ibyabaye bitazongera
Minisitiri Hani Sewilam yavuze ko intambwe u Rwanda rumaze gutera igaragaza urugero rw'ubuyobozi bwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages