Ibi yabitangaje ku wa 11 Nyakanga 2025, ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 31 umunsi wo kwibohora byabereye i Cairo mu Misiri.
Ambasaderi Munyuza yagize ati “Kwibohora ntibyari iherezo ry’intambara gusa, byari itangiriro ry’icyerekezo gishya no kwiyemeza kudasubira mu macakubiri, urwango no gutentebuka. Byari isezerano ryo kubaka igihugu, aho Abanyarwanda bose babaho bafite agaciro, babana mu mahoro n’ubwubahane.”
Akomeza avuga ko kwibohora bikwiye kwibutsa Abanyarwanda ko nta hantu habi cyane igihugu kitakwikura mu gihe gifite ubuyobozi bwiza.
Ati “Reka Kwibohora ku nshuro ya 31 bitwibutse ko kwiyubaka uvuye mu bububare bukabije bishoboka. Ibyo, ndetse n’ubuyobozi bufite icyerekezo kandi bukora cyane, ubumwe n’intego, igihugu cyava mu icuraburindi, kigatera imbere.”
Minisitiri ushinzwe Umutungo w’Amazi n’Ibikorwa byo kuhira mu Misiri, Prof. Hani Sewilam, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda, avuga ko iki gihugu ari ishusho nziza y’ubumwe n’ubwiyunge.
Yagize ati “Intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 31 ishize ni urugero rwiza rw’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ubuyobozi bufite icyerekezo.”
Abitabiriye ibi birori bakumbujwe u Rwanda ndetse bashishikarizwa kurusura no gufatirana amahirwe rutanga cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!