Izi kopi yazishyikirije Umunyamabanga wa Leta ya Vatican ushinzwe ububanyi n’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga, Musenyeri Paul Richard Gallagher, ku wa 20 Gicurasi 2026.
Mu ntangiriro z’icyumweru, Ambasaderi Bakuramutsa kandi yahuye n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Leta ya Vatican, Musenyeri Paolo Rudelli n’Umuyobozi ushinzwe protocole muri iyi Leta, Musenyeri Javier Domingo Fernandez.
Nyuma yo gutanga izi kopi, ku wa 20 Gicurasi Ambasaderi Bakuramutsa yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Leta ya Vatican, Cardinal Pietro Parolin.
Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi yatangaje ko ibiganiro byahuje impande zombi byibanze ku kongerera imbaraga ubufatanye bumaze igihe kirekira hagati y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika.
Biteganyijwe ko nyuma yo gutanga kopi, Ambasaderi Bakuramutsa ashyikiriza Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Leo XIV, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Vatican.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!