00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika igiye kubakira Somalia ibigo bitanu bya gisirikare

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 February 2024 saa 04:19
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 15 Gashyantare 2024 zasinye amasezerano yo kubakira igisirikare cya Somalia ibigo bitanu bigezweho mu rwego rwo kugishakira ubushobozi kugira ngo kizashobore guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab.

Isinywa ry’aya masezerano ryayobowe na Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud i Mogadishu. Hari abandi bayobozi barimo Umunyamabanga wungirije wa Amerika ushinzwe ububanyi na Afurika, Molly Phee.

Nk’uko ibiro ntaramakuru byo muri Somalia, Sonna, byabitangaje, ibi bigo bizajya bikoreramo abasirikare bagize Batayo yitwa Danab igizwe n’abasirikare bahawe imyitozo kabuhariwe n’igisirikare cya USA.

Molly Phee yasobanuye ko ibihugu byombi bifite intego yo kongera umubare w’abasirikare ba Somalia bagize Danab, bakagera ku 3000.

Yagize ati “Mu mezi ari imbere turashaka kugeza ku ntego twihaye yo kugera ku basirikare 3000 bagize Danab. Danab kandi yiteguye gufata inshinano zikenewe kugira ngo izamure urwego rw’igisirikare, kandi iri kugira uruhare rukomeye mu kwinjiza abasirikare bashya no gutoza.”

Perezida Mohamud yashimye ubufasha bwa Amerika, agaragaza ko imbaraga iki gihugu cyashoye muri Danab zatanze umusaruro mwiza kuko zatumye iyi Batayo ibasha kujya imbere ku rugamba rwo kurwanya Al Shabab.

Igisirikare cya Somalia gifatwa nka bimwe mu bifite intege nke ku mugabane wa Afurika, bitewe n’uko cyari cyarananiwe guhasha Al Shabab yavutse mu 2006.

Byatumye ibihugu bitandukanye byohereza i Mogadishu abasirikare bo kuyirinda, bibinyujije mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ATMIS.

Abasirikare bagize Batayo ya Danab bahawe imyitozo kabuhariwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages