Isinywa ry’aya masezerano ryayobowe na Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud i Mogadishu. Hari abandi bayobozi barimo Umunyamabanga wungirije wa Amerika ushinzwe ububanyi na Afurika, Molly Phee.
Nk’uko ibiro ntaramakuru byo muri Somalia, Sonna, byabitangaje, ibi bigo bizajya bikoreramo abasirikare bagize Batayo yitwa Danab igizwe n’abasirikare bahawe imyitozo kabuhariwe n’igisirikare cya USA.
Molly Phee yasobanuye ko ibihugu byombi bifite intego yo kongera umubare w’abasirikare ba Somalia bagize Danab, bakagera ku 3000.
Yagize ati “Mu mezi ari imbere turashaka kugeza ku ntego twihaye yo kugera ku basirikare 3000 bagize Danab. Danab kandi yiteguye gufata inshinano zikenewe kugira ngo izamure urwego rw’igisirikare, kandi iri kugira uruhare rukomeye mu kwinjiza abasirikare bashya no gutoza.”
Perezida Mohamud yashimye ubufasha bwa Amerika, agaragaza ko imbaraga iki gihugu cyashoye muri Danab zatanze umusaruro mwiza kuko zatumye iyi Batayo ibasha kujya imbere ku rugamba rwo kurwanya Al Shabab.
Igisirikare cya Somalia gifatwa nka bimwe mu bifite intege nke ku mugabane wa Afurika, bitewe n’uko cyari cyarananiwe guhasha Al Shabab yavutse mu 2006.
Byatumye ibihugu bitandukanye byohereza i Mogadishu abasirikare bo kuyirinda, bibinyujije mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ATMIS.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!