Mu mukino w’ishiraniro, Marines FC yatunguranye itsinda APR FC ku gitego cyabonetse ku munota wa 65, gitsinzwe na Mugiraneza Frodouard ku mupira yahawe na Gikamba Ismael.
APR FC iheruka Igikombe cy’Amahoro mu 2017, izahura na Rayon Sports mu mikino ya ½ cy’iri rushanwa itegerejwe hagati ya tariki 11-18 Gicurasi 2022.
Muri iyi mikino, AS Kigali izahura n’ikipe izava hagati ya Police FC na Etoile de l’Est. Umukino w’aya makipe yombi urakinwa kuri uyu wa Kane kuri stade ya Kigali.
Muri uyu mukino, igice cya mbere ntabwo cyaranzwe n’uko amakipe yombi ataremye uburyo bwinshi bwashoboraga kubyara ibitego, ahubwo amakipe yombi akaba yarimo gukinira inyuma cyane.
Mu gice cya kabiri, abakinnyi ba Marines FC batangiye gukina basatira izamu, ari nabyo byaje gutanga umusaruro ku munota wa 65 ubwo iyi kipe yabonaga igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Umutoza Mukuru wa APR FC, Mohammed Erradi Adil yatangiye gukora impinduka akuramo Kwitonda Alain Bacca ashyiramo Ishimwe Anicet ku munota wa 72 mu Nsanzimfura Keddy yasimbuye Mugisha Gilbert ku munota wa 80.
Nsengiyumva Irshad na Placide Uwineza binjiye ku munota wa 80 basimbuye Manishimwe Djabel na Mugisha Bonheur.
Ku ruhande rwa Marines FC, hakozwe impinduka aho Ndayisenga Ramadhan na Amim Nahimana bavuye mu kibuga bagasimburwa na Mugisha Desire na Nshimyumuremyi Gilbert.
Mutuyimana Djuma yasimbuye Duhimbaze Elissa ku munota wa 65.
APR FC yakinnye uyu mukino nyuma y’uko ikoze impanuka ubwo imodoka yari itwaye iyi kipe yari yerekeje ku kibuga. Ku bw’amahirwe nta mukinnyi wagize ikibazo muri iyi mpanuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!