00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arenga miliyari 1 Frw yatanzwe nk’inguzanyo: Uruhare rwa Authentic Word Ministries and Zion Temple Celebration Center mu iterambere

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 31 December 2025 saa 11:38
Yasuwe :

Authentic Word Ministries and Zion Temple Celebration Center yagaragaje ko guhera mu 2024 kugera mu 2025, binyuze mu kigo cy’imari cy’itorero hatanzwe inguzanyo y’arenga miliyari 1 Frw yifashishijwe mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye by’ishoramari hanahangwa imirimo igera ku 1000.

Iri torero ryashinzwe na Apotre Dr. Paul Gitwaza, rikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa bitandukanye.

Riri guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye haba mu buryo bw’ubukungu n’imibereho myiza.

Binyuze mu bigo biwushamikiyeho, uyu muryango wagize uruhare rukomeye aho watanze inguzanyo z’arenga miliyari 1 Frw mu bikorwa biteza imbere abaturage, guhanga imirimo 1000 ku rubyiruko.

Authentic Word Ministries and Zion Temple Celebrations Center yaguze ikigo cy’imari cya Trust Capital Kira Microfinance Plc mu 2024.

Kuri ubu iki kigo gifite abakiliya 4.718 barimo abantu ku giti cy’abo n’abakora ubucuruzi butandukanye, ikaba yaratanze miliyari 1,05 Frw ku nguzanyo z’abantu ku giti cyabo, inguzanyo ya miliyoni 112 Frw ku bucuruzi, inguzanyo y’arenga miliyoni 78 Frw ku makoperative.

Ni inguzanyo zafashije mu guteza imbere imiryango itandukanye by’umwihariko mu bice by’ibyaro no gufasha kwagura ibikorwa bya rwiyemezamirimo.

Uyu muryango ugaragaza ko iki kigo cy’imari umwaka utaha, gishyize imbere guteza imbere imishinga y’abagore n’urubyiruko.

Authentic Word Ministries and Zion Temple Celebrations Center yaguze ikigo cy’imari cya Trust Capital Kira Microfinance Plc mu 2024

Mu rwego rw’uburezi Zion Temple ifite ibigo by’amashuri bitanu ‘Authentic International Academy’ mu gihugu byigamo abana 2.072 n’abarimu 72.

Authentic International Academy Kigali yatangije gahunda y’imfashanyigisho izwi ku ruhando mpuzamahanga mu bigo by’amashuri bya gikirisitu izwi nka ‘Christian Education Curriculum’.

Authentic Word Ministries and Zion Temple ikomeje kugira uruhare mu burezi bw'u Rwanda

Mu buzima n’aho AWM ifite ikigo nderabuzima kigezweho cyafashije mu kwita ku bwarwayi 14.899 mu 2025, mu gihe umwaka wari wabanje cyavuye abarwayi 17000 cya Betsaida Health Center.

Authentic Word Ministries and Zion Temple igira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuzima bw'Abanyarwanda

Umushumba Mukuru wa Authentic Word Ministries and Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, aheruka kugaragaza ko ibizakorwa mu kuryagura ari byinshi kandi bifitiye akamaro Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Ibyo twifuje kugeraho iri ni itangiriro, mu by’ukuri hari byinshi byo gukorwa, bigisabwa, cyane cyane ko ikijyanye n’ubuvuzi ari ikintu gihoraho. Uko igihe kije hasabwa ibindi bijyanye n’icyo gihe. Turacyakeneye byinshi nk’ikoranabuhanga…ariko turifuza ko na dukeya dufite tubasha kudukora neza.”

Ubwo Dr. Gitwaza yasuraga iki kigo nderabuzima, yerekanye ko hari gushakwa amafaranga yo kwagura inyubako za cyo kugira ngo gikomeze gutanga serivisi ku bantu bakigana.

Iri torero kandi ryagize uruhare mu bikorwa byo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho mu gihe cyo Kwibuka hakoreshejwe arenga miliyoni 36 Frw yakozwemo ibikorwa birimo gutangira ubwishingizi bwo kwivuza ku batishoboye, ibikoresho by’ishuri no kwagura umushinga wo kubakira impfubyi n’abapfakazi.

Muri uyu mwaka kandi Itorero ryagiranye ubufatanye na Kigali Training Center mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ubusambanyi binyuze mu gukorera ubuvugizi no gutanga amahugurwa n’ubujyanama.

Authentic Word Ministries and Zion Temple ikomeje kugira uruhare rukomeye mu mibereho myiza y'Abanyarwanda

Imiryango itandukanye kandi yahawe ubujyanama bushingiye ku bumenyi bw’ubuzima bwiza no kurwanya indwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso, binyuze mu gukora isuzuma, ubujyanama, ubufasha no kubakirwa ubushobozi bwo kugabanya ibyago byinshi byo kuzandura.

Authentic Word Ministries kuri ubu inafite ibitangazamakuru bifasha mu gusakaza ubutumwa bwiza no kugeza amakuru ku Banyarwanda ari byo Radio na Televizo (Radio O &TVO).

Hari kandi n’ikigo cya Authentic Events gifasha mu bijyanye no gutegura inama n’ibitaramo bitandukanye ndetse muri 2025 cyatanze imirimo ku rubyiruko 940.

Mu rwego rw’uburezi Zion Temple ifite ibigo by’amashuri bitanu ‘Authentic International Academy’ mu gihugu byigamo abana 2.072
Authentic Word Ministries and Zion Temple ifite ikigenderabuzima gitanga serivisi z'ubuvuzi ku baturage
Authentic Word Ministries and Zion Temple yatanze umusanzu mu bikorwa bihindura imibereho y'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages