Iri torero ryashinzwe na Apotre Dr. Paul Gitwaza, rikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Riri guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye haba mu buryo bw’ubukungu n’imibereho myiza.
Binyuze mu bigo biwushamikiyeho, uyu muryango wagize uruhare rukomeye aho watanze inguzanyo z’arenga miliyari 1 Frw mu bikorwa biteza imbere abaturage, guhanga imirimo 1000 ku rubyiruko.
Authentic Word Ministries and Zion Temple Celebrations Center yaguze ikigo cy’imari cya Trust Capital Kira Microfinance Plc mu 2024.
Kuri ubu iki kigo gifite abakiliya 4.718 barimo abantu ku giti cy’abo n’abakora ubucuruzi butandukanye, ikaba yaratanze miliyari 1,05 Frw ku nguzanyo z’abantu ku giti cyabo, inguzanyo ya miliyoni 112 Frw ku bucuruzi, inguzanyo y’arenga miliyoni 78 Frw ku makoperative.
Ni inguzanyo zafashije mu guteza imbere imiryango itandukanye by’umwihariko mu bice by’ibyaro no gufasha kwagura ibikorwa bya rwiyemezamirimo.
Uyu muryango ugaragaza ko iki kigo cy’imari umwaka utaha, gishyize imbere guteza imbere imishinga y’abagore n’urubyiruko.
Mu rwego rw’uburezi Zion Temple ifite ibigo by’amashuri bitanu ‘Authentic International Academy’ mu gihugu byigamo abana 2.072 n’abarimu 72.
Authentic International Academy Kigali yatangije gahunda y’imfashanyigisho izwi ku ruhando mpuzamahanga mu bigo by’amashuri bya gikirisitu izwi nka ‘Christian Education Curriculum’.
Mu buzima n’aho AWM ifite ikigo nderabuzima kigezweho cyafashije mu kwita ku bwarwayi 14.899 mu 2025, mu gihe umwaka wari wabanje cyavuye abarwayi 17000 cya Betsaida Health Center.
Umushumba Mukuru wa Authentic Word Ministries and Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, aheruka kugaragaza ko ibizakorwa mu kuryagura ari byinshi kandi bifitiye akamaro Abanyarwanda muri rusange.
Ati “Ibyo twifuje kugeraho iri ni itangiriro, mu by’ukuri hari byinshi byo gukorwa, bigisabwa, cyane cyane ko ikijyanye n’ubuvuzi ari ikintu gihoraho. Uko igihe kije hasabwa ibindi bijyanye n’icyo gihe. Turacyakeneye byinshi nk’ikoranabuhanga…ariko turifuza ko na dukeya dufite tubasha kudukora neza.”
Ubwo Dr. Gitwaza yasuraga iki kigo nderabuzima, yerekanye ko hari gushakwa amafaranga yo kwagura inyubako za cyo kugira ngo gikomeze gutanga serivisi ku bantu bakigana.
Iri torero kandi ryagize uruhare mu bikorwa byo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho mu gihe cyo Kwibuka hakoreshejwe arenga miliyoni 36 Frw yakozwemo ibikorwa birimo gutangira ubwishingizi bwo kwivuza ku batishoboye, ibikoresho by’ishuri no kwagura umushinga wo kubakira impfubyi n’abapfakazi.
Muri uyu mwaka kandi Itorero ryagiranye ubufatanye na Kigali Training Center mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ubusambanyi binyuze mu gukorera ubuvugizi no gutanga amahugurwa n’ubujyanama.
Imiryango itandukanye kandi yahawe ubujyanama bushingiye ku bumenyi bw’ubuzima bwiza no kurwanya indwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso, binyuze mu gukora isuzuma, ubujyanama, ubufasha no kubakirwa ubushobozi bwo kugabanya ibyago byinshi byo kuzandura.
Authentic Word Ministries kuri ubu inafite ibitangazamakuru bifasha mu gusakaza ubutumwa bwiza no kugeza amakuru ku Banyarwanda ari byo Radio na Televizo (Radio O &TVO).
Hari kandi n’ikigo cya Authentic Events gifasha mu bijyanye no gutegura inama n’ibitaramo bitandukanye ndetse muri 2025 cyatanze imirimo ku rubyiruko 940.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!