00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AU yashimiye u Rwanda korohereza Abanyafurika kubona Visa

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 26 January 2016 saa 11:51
Yasuwe :

Mu nama yahuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu bihurira mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yabereye Mek’ele muri Ethiopie, u Rwanda rwatanzweho urugero mu gushyigikira ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, binyuze mu gukuriraho Abanyafurika kwaka Visa bakiri mu bihugu byabo, mbere yo kuza mu Rwanda.

Muri iyo nama yabereye Mek’ele mu gace ka Tigray, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n‘amahanga, Louise Mushikiwabo.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yagize iti “Gahunda y’u Rwanda mu gutanga visa ku bindi bihugu bya Afurika yatanzweho urugero nk’umusingi mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu no kongerera ingufu mu bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.”

Iyi nama yabaye kuwa Gatandatu tariki 24 Mutarama, yabanjirije inama ya 26 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, izahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, ku wa 30 na 31 Mutarama 2016.

U Rwanda ruheruka gutangaza ko Abanyafurika baza mu Rwanda baka visa ari uko bageze ku kibuga cy’indege cyangwa ku bindi biro bishinzwe abinjira n’abasohoka bagezeho bwa mbere mu Rwanda, mu gihe byari bimenyerewe ko ushaka icyo cyangombwa cyo kwinjira mu gihugu, acyaka anyuze kuri ambasade y’igihugu ashaka kwinjiramo.

U Rwanda kandi ruheruka kwemeza ko abantu bakoresheje visa imwe, bashobora gutembera mu bihugu bitatu bya Afurika y’u Burasirazuba, birimo u Rwanda, Uganda na Kenya.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr. Nkosazana Dlamini Zuma, yasabye ko ibihugu byose bifatanya mu kubaka icyerekezo 2063, kigashyigikirwa n’inzego zose muri Afurika.

Yagize ati “Turemeranya neza ku bishyizwe imbere mu cyerekezo 2063, kubaka ubushobozi mu baturage bacu by’umwihariko urubyiruko n’abagore, gukora ubuhinzi bujyanye n’igihe kandi bugamije ubucuruzi, guteza imbere ibikorwa remezo byacu, demokarasi n’imiyoborere igamije iterambere kimwe n’icyifuzo cyo gucecekesha imbunda zose bitarenze 2020.”

Dr. Zuma yasabye kandi Abanyafurika gufatanya mu kubaka umugabane utekanye kandi w’uburumbuke, ubasha guhagarara bihamye ku Isi muri rusange.

Minisitiri Mushikiwabo (Imbere iburyo) n'abandi bayobozi, mu nama muri Ethiopia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages