Abasirikare ba Australia bagera kuri 700 boherejwe mu Rwanda hagati ya 1994 na 1996 muri gahunda yo gutanga umusanzu nk’ ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro, aho batanze ubufasha mu buvuzi ndetse bakarinda n’umutekano w’abaganga.
Opération Tamar ni izina bahawe n’ingabo za Australia nk’ingabo zoherejwe mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu Rwanda.
Guverineri Mukuru wa Australia, Hurley David yahaye icyubahiro abo bagore n’abagabo bagize uruhare muri ibyo bikorwa babifatanyije n’ubutumwa bw’amahoro bwo kurinda abasivile mu Rwanda bamaze imyaka 25 basoje.
Hurley David yagarutse kuri buri muntu wagize uruhare muri ‘Operation Tamar’ mu butumwa barimo hagati ya Nyakanga 1994 na werurwe 1996. Yavuze ko ingabo 700 zoherejwe mu gihugu kirimo Jenoside yahitanye abagera kuri Miliyoni imwe zagize ubutwari bukomeye.
Ati “Amashusho make arabyerekena. Birazwi ko abasirikare ba Australia bari mu butumwa bw’amahoro bita ku bakuwe mu byabo n’abakomeretse i Kibeho”.
Minisitiri ufite abahoze ari ingabo mu nshingano aho muri Australia, Darren Chester, yavuze ko abagiye mu butumwa mu Rwanda bagize ingaruka zikomeye kuburyo yaba imyitozo ikomeye ya gisirikare bafite cyangwa ishema bakuye muri ubwo butumwa bitabasha kubibagiza ibyo babonye.
Mu mwaka ushize amatsinda abiri y’abasirikare ba Australia, bahawe imidali y’ishimwe kubera ibikorwa bakoze ubwo bari mu Rwanda mu bikorwa bya gisirikare byiswe ‘Opération Tamar’.
Abagore n’abagabo ba Australia bo mu itsinda rya Mbere n’irya Kabiri, bashimiwe ko bagaragaje umurava udasanzwe, ikinyabupfura ndetse n’umutima wa kimuntu mu kazi kabo, mu izina ry’igihugu cyabo.
Operation Tamar yabaye hagati y’italiki ya 25 Nyakanga 1994 na taliki 8 Werurwe 1996.


















TANGA IGITEKEREZO