00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba Générale umunani barimo Abel Kandiho bashobora gusezererwa mu gisirikare cya Uganda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 June 2026 saa 11:12
Yasuwe :

Igisirikare cya Uganda (UPDF), gishobora gusezerera abasirikare barimo umunani bafite ipeti rya Générale, kubera ko bujuje imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu bashobora gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru harimo Gen Katumba Wamala wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Charles Awany Otema, Lt Gen Charles Angina na Maj Gen Godfrey Katsigazi Tumusiime.

Hari kandi Maj Gen Henry Ndarubweine Masiko, Maj. Gen. Apolo Kasiita Gowa, Maj. Gen. Leopold Kyanda, na Maj. Gen. Abel Kandiho wamaze igihe kinini ayobora Urwego rushinzwe ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI), aba muri Polisi y’Igihugu n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Museveni n’abandi.

Biteganyijwe ko nibura Igisirikare cya Uganda muri uyu mwaka kizasezerera abofisiye 531 barimo abakuru n’abato bageze igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

UPDF itangaza ko gusezerera abasirikare bageze mu zabukuru ari intambwe ikomeye mu rugendo rushya rwo kubaka igisirikare gikomeye kandi ko ari icyiciro gishya buri musirikare aba yiteguye kunyuramo.

Gen Abel Kandiho ari mu bashobora gusezererwa mu gisirikare cya Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages