Iri siganwa ryateguwe bwa mbere muri Tour du Rwanda, ryabereye i Rubavu tariki ya 26 Gashyantare 2026.
Abaryitabiriye bakoresheje inzira y’ibilometero 9,1 n’ubundi abakinnyi bazengurukamo bakina Agace ka Gatanu ka Tour d Rwanda 2026 kakiniwe i Rubavu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, mu gutangiza iri siganwa yavuze ko ari umwanya mwiza wo kuryoherwa n’ubwiza bw’aka karere.
Ati “Kuva ejo twaryohewe n’isiganwa ry’ababigize umwuga ubwo basozaga agace ka kane. Ubu ni umwanya wacu wo kuryoherwa n’ibyiza by’Akarere ka Rubavu binyuze mu mukino wo gusiganwa ku magare.”
Nyuma y’iri siganwa, babiri basubije neza ibibazo byabajijwe bahembwe amagare abiri ya siporo mu rwego rwo kubatera imbaraga zo gukomeza gukora siporo no gukunda umukino w’amagare by’umwihariko.
Isiganwa nk’iri rizongera kuba ku Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2026 i Kigali, mbere y’uko hakinwa Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2026 ari na bwo isozwa.
Amstel kandi inategura ibitaramo biherekeza iri siganwa bizwi nka Tour du Rwanda Festival, aho abahanzi nka Bushali, Kenny Sol, Kivumbi, Bwiza, Ruti Joel, DJ Marnaud na Symphony Band basusurutsa ababyitabiriye, hakanatangwa n’ibihembo bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!