Urukiko Rukuru rwaburanishije urwo rubanza kuri uyu wa 23 Kamena 2026, baburana basaba ko bafungurwa by’agateganyo kugira ngo babashe kwivuza uko bikwiriye, bazahabwe ubutabera ariko bafite n’ubuzima buzira umuze.
Kuri ubu dosiye yaregewe Urukiko Rukuru mu mizi. Mbere yo kuregwa mu mizi, babanje gufungwa n’Ubugenzacyaha maze Ubushinjacyaha buza gusaba ko bafungwa by’agateganyo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge zemeje ko bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo, mu gihe bo basabaga ko barekurwa bagakurikiranwa badafunzwe kubera ko nta mpamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha, kuba nta perereza babangamira no kuba ihame ari uko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunzwe.
Hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Ryerekeye imiburanishe n’imanza z’inshinjabyaha cyane cyane ingingo ya 96 na 97, Rubangisa Antoine na Fahd-AL Sudi Imanzi batanze ikirego gisaba kurekurwa by’agatenyo mu Rukiko Rukuru kugira ngo rutegeke ko barekurwa by’agateganyo, mbere y’urubanza mu mizi wenda rube rwanategeka ibyo bagomba kubahiriza.
Rubangisa yeretse Urukiko ko afite ikibazo cy’uburwayi bw’umugongo kandi agorwa no kuvurwa ari muri gereza.
Yagaragaje ko yagiye agorwa no kubasha kwivuza ikibazo cy’umugongo aho byamutwaye amezi arenga arindwi kugira ngo abonane n’Umuganga mu bitaro bya King Faisal.
Mugenzi we Imanzi Sudi yavuze ko kutabona ubuvuzi uko bikwiye na we byamugizeho ingaruka kuko uburwayi bwe bugenda burushaho gukomera.
Yasobanuye ko afite uburwayi bw’amagufwa by’umwihariko mu ngasire y’ivi ndetse n’umugongo.
Yavuze ko umwaka ugiye gushira akorewe isuzuma ariko akaba atarabona imiti yandikiwe kandi gereza ikaba itakwemera ko umuryango we umufasha kwivuza.
Ati “Hari imiti abaganga bagiye bandika ariko sinyibona kubera ko gereza ituvuza n’ibitaro bafitanye amasezerano ntabwo bayifite. Kutayibona witwa ko wivuje bikuviramo ubumuga, kandi nta muti ushobora kwemererwa uturutse hanze ya gereza kuko hari ibindi bihano uhabwa.”
Yashimangiye ko abaganga bagaragaje ko akwiye kubagwa ariko ko adashobora kwemera kujya kubagwa mu gihe n’ubuvuzi busanzwe atabubona.
Yasabye ko yafungurwa by’agateganyo akabasha kwivuza kugira ngo igifungo cy’agateganyo kitamubera icyago.
Yasobanuye ko yandikiwe kujya gukorerwa kinésithérapie muri Werurwe ariko kuri ubu ntabwo arabasha kujyayo na rimwe.
Me Ibambe Jean Paul na mugenzi we babunganira babwiye Urukiko ko gushingira ku mpamvu batanze, rukabafungura by’agateganyo, cyane ko banagaragaje n’imirongo y’izindi manza zirimo n’izaciwe n’uru rukiko Rukuru.
Basabye Urukiko kwakira iki kirego cyo gusaba kurekurwa by’agateganyo, kuko gifite ishingiro kandi cyatanzwe mu nzira no mu buryo bukurikije amategeko no gutegeka ko Rubangisa Antoine na Fahd-Al Sudi Imanzi bafungurwa by’agateganyo, no gutegeka ibyo bagomba kubahiriza.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyo bavuga nta shingiro bifite, kuko bigaragara ko nta nshingano gereza itakoze ijyanye no kubavuza kuko nabo bemera ko bagiye bavurizwa mu bitaro bitandukanye birimo no hanze ya gereza.
Umushinjacyaha yanavuze ko impamvu y’uburwayi atari ari ihame ngo ishingirweho cyane ko nta kigaragaza ko ubuzima bw’abarega buri mu kaga.
Yemeye ko barwaye koko ari ko ubuzima bwabo butari mu kaga, bityo ko gufungwa busanga bakomeza gufungwa kuko impamvu z’uburwayi batanga zitatuma bafungurwa by’agateganyo na cyane ko bahawe ubuvuzi.
Imanzi Sudi yahise asubiza Ubushinjacyaha ko ubuzima bwabo buri mu kaga kubera batabona ubuvuzi bakeneye kandi ko kuvuga ko butari mu kaga k’Ubushinjacyaha bisa no gushinyagura.
Rubangisa we yeretse Urukiko ko Ubushinjacyaha buri gupimisha ijisho kandi nyamara hari ibyemezo by’abaganga b’abahanga banemewe na Leta berekanye ko barwaye indwara zikomeye.
Me Ibambe we yavuze ko iyo umuntu arwaye, ubuzima bwe buba buri mu kaga bityo asaba ko abaregwa bafungurwa by’agateganyo kugira ngo babashe kwivuza.
Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 30 Kamena 2026, Saa Kumi z’umugoroba.
Rubangisa Antoine Suleiman na Imanzi Fahd Ali Sud, batambutsaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’ usanzwe inyuzwaho inyigisho zitandukanye z’idini ya Islam, batawe muri yombi ku wa 17 Kamena 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!