Ni bisi zikoresha amashanyarazi 100%, ibifasha mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu no kubungabunga ibidukikije.
Zifite kandi umwihariko wo kugenda urugendo rurerure ku buryo bisi ishobora kuva i Kigali ikajya mu Burasirazuba, ikongera kugaruka itarashiramo umuriro, kuko ishobora kugenda nibura ibilometero 400.
Izi bisi zinafite ubushobozi bwo gutwara abantu 42, zikanagira n’umwanya mugari wo gutwaramo imizigo.
Nubwo bisi z’amashanyarazi zimenyerewe mu Mujyi wa Kigali, BasiGo irateganya ko izo igiye kuzana zizakoreshwa mu ntara zirimo Amajyepfo, Amajyaruguru n’Uburasirazuba.
Umuyobozi Mukuru wa BasiGo Rwanda, Jones Kizihira, yabwiye IGIHE ko izo bisi zigeze i Mombasa ziza mu Rwanda, kandi ko zitazarenza muri Kamena 2026 zitarahagera.
Yasobanuye ko muri ibi bihe, gukoresha bisi z’amashanyarazi mu bwikorezi bifasha cyane abakora ubwikorezi rusange ugereranyije n’izikoresha mazutu.
Ati “Muri iki gihe ibiciro bya lisansi bikomeje kuzamuka. Izi modoka zizafasha cyane abakora ubwikorezi rusange kugira ngo bashobore kugera ku ntego baba bahawe, inshingano zabo no kugira ngo bakomeze gukora ishoramari ryabo kuko imodoka nyinshi bagifite ni izikoresha mazutu. Kugenda bongeramo izi modoka zikoresha amashanyarazi bibaha ubushobozi bwo kuba bagabanya ikiguzi cy’ibyo bakora buri munsi.”
Yanaboneyeho gushishikariza abantu batanga serivisi z’ubwikorezi gukoresha imodoka z’amashanyarazi.
Ati “Icyo nasaba abantu ni ukuzitabira. Abazikoresha bamaze kubona ibyiza byazo. Imodoka z’amashanyarazi ni ikoranabuhanga ikiri nshya, abantu bose bashatse kuzigura baba bafite impungenge ariko ikimaze kugaragara ni uko abantu batangiye kuzitinyuka. Icyo dusaba ni ukuzitinyuka, uko ziba nyinshi ni na ko ubumenyi bwo kuzitunganya no kuzikora bwiyongera.”
Umuyobozi Mukuru wa BasiGo Rwanda, Jones Kizihira, yagaragaje ko bafite intego yo kwinjiza bisi nibura 100 z’amashanyarazi ku isoko ry’u Rwanda bitarenze mu 2026.
Ibyo bikazajyana bizajyana no gutoza abazajya bazitaho nk’abazishyiramo umuriro cyangwa abazikanika ndetse no gukomeza ibikorwa yatangiye byo kubaka sitasiyo zishyiramo umuriro mu modoka.
Kugeza ubu BasiGo ifite stasiyo z’amashanyarazi mu Karere ka Muhanga n’aka Huye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!