Bazeye yatawe muri yombi avuye muri Uganda ku cyumweru taliki ya 16 Ukuboza uyu mwaka.
Radiyo Okapi yatangaje ko nk’uko Major Ndjike yabivuze, ko Bazeye yatawe muri yombi ari kumwe n’umwe mu bashinzwe ubutasi ba FDLR, umutwe urimo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje avuga ko bombi bacumbikiwe n’urwego rw’ubutasi brwa gisirikare muri DRC kandi ko bashobora koherezwa mu Rwanda.
Mu minsi ishize u Rwanda rwakiriye mu kivunge abahoze muri FDLR, ubu bari kugororerwa mu kigo kinyurwamo by’igihe gito cya Mutobo, mbere y’uko basubira mu buzima busanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO