Ni ubukangurambaga bwaranzwe n’imikino y’umupira w’amaguru, ikaba yari ifite insanganyamatsiko yagiraga iti “Munyarwandakazi gira uruhare mu gutegura ejo hazaza heza hawe binyuze mu mikino”, yahuje abakobwa mu mirenge yose y’Akarere ka Kicukiro.
Hanabayeho amahugurwa ku bangavu 41 bahagarariye abandi mu tugari twose tw’aka karere mu rwego rwo gufasha leta guhangana n’ikibazo cyibasiye abangavu cyo gutwara inda zitateguwe.
Ubwo hasozwaga iyo gahunda y’ubukangurambaga yanahuriranye no gusoza gahunda y’Intore mu Biruhuko,Umuyobozi w’Umuryango Ejo Hazaza Ejo Heza Mwari, Twagirayezu Emmanuel, yatangaje ko nyuma yo kubona ko umwana w’umukobwa muri iki gihe yugarijwe n’ibibazo byinshi, bafashe iya mbere mu kubegera no kubaganiriza kugira ngo abatarahura n’ibibazo birinde ndetse n’abafite ibibazo babashe kubivamo gitwari.
Ati “Tumaze kubona ko ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda zitateguwe ndetse bamwe bakandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, twifuje gukangurira abana b’abakobwa guhangana n’ibishuko biri hanze aha bishobora kubagusha mu mutego wo gutwara inda no kwandura indwara zitandukanye. Ibi tukaba twarabiteguye dufatanyaije n’akarere ka Kicukiro maze tubinyuza mu marushanwa y’umupira w’amaguru yahuje imirenge yose igize aka karere, aho mbere ya buri mukino twatangaga ubutumwa bwo kwigisha umwana w’umukobwa”.
Yongeyeho ko hateguwe amahugurwa y’abana b’abakobwa bahagarariye abandi mu tugari kugira ngo ubutumwa bashatse gutanga buzagere no mu midugudu bityo umwana w’umukobwa asobanukirwe uko akwiye kwitwara mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwe no gutegura ejo hazaza he.
Uretse ayo mahugurwa ku bangavu bazageza ubutumwa ku bandi mu tugari bakomokamo, hanatanzwe ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri bane bari barabyaye bakiri bato, bakaba bitegura gusubira ku mashuri.
Imikino yahuje abakobwa muri ubwo bukangurambaga yabanzirizwaga no gutanga ibiganiro ku babaga bayitabiriye kugira ngo bumve ko inda zitateguwe n’ibiyobyabwenge bihangayikishije.
Muri iyo mikino ikipe y’abakobwa yo mu Murenge wa Niboye ndetse n’iyo mu Murenge wa Masaka ni zo zageze ku mukino wa nyuma maze igikombe gitwarwa na Niboye itsinze kuri penaliti iya Masaka.
Ikipe ya Niboye yahawe ibihumbi 150 ndetse ikazamara umwaka wose ikorera imyitozo muri Be Fit 24, ari nayo yateye inkunga iki gikorwa, naho iya kabiri ariyo ya Masaka ihabwa sheki y’ibihumbi 100 no kuzakorerayo imyitozo amezi atandatu.
Umuyobozi w’Akarereka Kicukiro na we yahawe itike y’ibihe byose yo kujya akorera siporo muri Gym ya BeFit 24 nk’umuntu w’ingenzi wafashije muri ubwo bukangurambaga bwo kurwanya inda zitateguwe mu bakobwa.



















TANGA IGITEKEREZO