00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bellazuri yagejeje amavuta, amasabune na lipstick ikora ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 4 October 2025 saa 03:45
Yasuwe :

Ikigo gikora ibikoresho by’ubwiza byibanda ku ruhu rw’abirabura, Bellazuri, cyagejeje ibikoresho byacyo mu Rwanda birimo ibikoreshwa mu kwita ku ruhu nk’amavuta, amasabune yagenewe koga mu maso n’ibindi nka foundation, tiro na lipstick.

Iki kigo cyafunguye imiryango ku wa 3 Ukwakira 2025, aho cyazanye ibikoresho by’ubwiza byose wakenera bizwi nka ‘maquillage’ ndetse n’ibikoresho bisanzwe byo kwita ku ruhu kugira ngo rucye.

Umuyobozi w’iki kigo, Rene Stiegelmann, yavuze ko igitekerezo cyo gukora bikoresho cyavuye ku kuba muri Afurika nta bigo byinshi bibikora bihaba kandi ko usanga ibyo hanze y’uyu mugabane bitita ku ruhu rw’abirabura cyane.

Ati “Ibyo tuzanye mu Rwanda ni ibiri ku rwego rwo hejuru umuntu ashobora gutekereza. Yaba mu Rwanda ndetse no muri Afurika yose hari icyuho cy’uko nta nganda zikora ibikoresho bijyanye n’uruhu rwabo zihari, ni yo mpamvu twaje gukorera muri Afurika.”

Cynthia Uwineza uhagarariye Bellazuri mu Rwanda, yavuze ko ibikoresho byabo bikoze mu bimera by’umwimerere, bityo ibikoresho byabo bitangiza uruhu ndetse ko ku batazi ibijyanye n’uruhu rwabo n’ibyajyana narwo bazajya babaha ubujyanama ku bikoresho byabo ndetse n’ibyo bakwiye gukoresha.

Ati “Nk’abantu tuzanye ibikoresho by’ubwiza bikorewe Abanyafurika tuzi uko impu z’Abanyafurika zimera. Ntabwo turi abaganga ndetse nta nubwo ibi bikoresho byacu ari ibivura indwara z’uruhu ahubwo ni ibituma uruhu rurushaho gusa neza.”

Masha Clara ukora ibijyanye n’ubwiza, yagaragaje ko yishimiye ibi bikoresho kuko bihura neza n’impu z’Abanyafurika.

Ati “Twagorwaga no kubona ibikoresho bihura neza n’impu za hano iwacu ariko Bellazuri yazanye igisubizo. Nazigerageje ni nziza ndetse zifata ku ruhu neza. Mbese ni ibicuruzwa byiza nashishikariza bagenzi banjye gukoresha.”

Bellazuri ifite uruganda rukora ibi bikoresho by’ubwiza mu Budage ndetse n’urundi ruri muri Uganda .

Ibi bicuruzwa bizajya bigera mu Rwanda ku bufatanye n’ikigo Peniel Wholesale Ltd cya Dèo - Gracias Gauthier, kimenyereweho kugeza ibikoresho by’ubwiza muri Afurika kibikuye mu bihugu byo hanze yayo.

Gauthier yavuze ko ibi bikoresho “bizajya biboneka ku maduka atandukanye agurisha ibikoresho by’ubwiza, aya Bellazuri nyirizina n’imwe muri farumasi, mbese ibi bikoresho ahantu hose wabibona.”

Bellazuri yatangiye mu 2019 aho kugeza ubu ikorera mu bihugu 11 birimo Uganda, Kenya, Ghana, Nigeria, Congo, Misiri, Ethiopia, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Guinée, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Colombia n’u Rwanda.

Bellazuri yazanye ibikoresho bya maquillage ndetse n'ibyo kwita ku ruhu
Abitabiriye ibirori byo kumurika ibi bikoresho bahawe umwanya wo gusobanurirwa ibikoresho bya Bellazuri
Cynthia Uwineza uhagarariye Bellazuri mu Rwanda, yavuze ko ibikoresho byabo nta ngaruka bigira kubera ko bikorwa mu bihingwa by'umwimerere
Masha Clara usiga maquillage yavuze ko ibi bikoresho ari byiza ndetse bisigika neza ku ruhu rw'abirabura
Umuyobozi wa Bellazuri, Rene Stiegelmann, yavuze ko ibikoresho byabo byibanda ku ruhu rw'abirabura
Ikigo cya Paniel kiyobowe na Déogratias Gauthier, ni cyo kizajya kigeza ibi bikoresho mu Rwanda
Ubu ibikoresho bya Bellaruzi biri mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages