Ni amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Amatora, yerekanye ko Romuald Wadagni yatsinze ku majwi 94% mu gihe uwo bari bahanganye Paul Hounkpè yabonye amajwi 6%.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Bénin yabaye ku wa 12 Mata 2026. Paul Hounkpè na we yemeye nta kuzuyaza ko yatsinzwe na mbere y’uko Komisiyo y’Amatora ishyira hanze amajwi y’agateganyo.
Romuald Wadagni ni umunyapolitiki akaba n’impuguke mu by’ubukungu. Yamenyekanye cyane muri Minisiteri y’Imari y’igihugu cye guhera mu 2016.
Yagize uruhare rukomeye mu ivugurura ry’ubukungu bwa Bénin cyane cyane mu kongera imisoro yinjira no kunoza imicungire y’imari ya Leta.
Afatwa nk’umwe mu bayobozi bato b’abahanga muri Afurika mu bijyanye n’imari n’ishoramari cyane ko yize ibijyanye n’ubucuruzi n’imari akaba yaranakoze mu bigo mpuzamahanga by’imari nka Deloitte mbere yo kwinjira muri politiki.
Yari ashyigikiwe cyane n’ubutegetsi buriho, ndetse afatwa nk’uzakomereza ku murongo wa Patrice Talon wari Perezida. Wadagni agiye kuyobora manda y’imyaka irindwi.
Kuri ubu hategerejwe ko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rutangaza ku buryo budasubirwaho ibyavuye mu matora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!