Inama ya mbere igirwa abantu mu gukumira no kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 ni ukwirinda gukoranaho cyangwa guhana ibiganza mu buryo ubwo ari bwo bwose, gukaraba intoki inshuro nyinshi hakoreshejwe amazi meza n’isabune no guhagarika ingendo zitari ngombwa.
Mu gihe abantu bakangurirwa kuguma mu ngo, abo bidashoboka ko bahagarika imirimo bakwiye kwiyitaho no kwirinda birushijeho.
Akenshi usanga hari ibikoresho byifashishwa na benshi buri munsi bishobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakaba bakwandura cyane no batoroherwa no kumenya niba uwabikoresheje mbere atarandura.
Nta gushidikanya ko imibare y’abamaze gufatwa cyangwa kwicwa na Coronavirus hirya no hino ku Isi, irimo n’abanduriye mu bikoresho benshi batatekerezaga ko biri ku rutonde rw’ibishobora gukwirakwiza iki cyorezo.
Abahanga bavuga ko virus itera COVID-19 ishobora kumara amasaha cyangwa iminsi itarapfa mu gihe iri ku kintu gikomeye cyangwa cyoroshye; igihe kigahinduka bitewe n’ubuso, ubushyuhe cyangwa ubuhehere bw’icyo kintu.
Niba utekereza ko igikoresho runaka gishobora kuba cyaranduye, gisukure ukoresheje umuti wica udukoko cyangwa amazi n’isabune; usukure kandi intoki zawe na bwo ukoresheje isabune n’amazi cyangwa umuti wica udukoko kandi wirinde gukora ku maso, ku munwa cyangwa ku mazuru.
Twese dufatanyije twahashya ikwirakwira rya Coronavirus. Tugume mu rugo!
Amafoto: Niyonzima Moïse



















TANGA IGITEKEREZO