00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu byo wamenya kuri Dallas yakiriye ihuriro ry’urubyiruko

Yanditswe na

Murindabigwi Meilleur

Kuya 22 May 2015 saa 01:41
Yasuwe :

Dallas, Umujyi wa Gatatu mu yigize Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma ya Houston na San Antonio, ku nshuro ya mbere ni yo igiye kwakira ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda aho biteganijwe ko ruzagirana ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Leta ya Texas Umujyi wa Dallas uherereyemo, ku ikarita ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iri mu majyepfo y’iki gihugu, aho ihana imbibi n’igihugu cya Mexique. Benshi bazi Texas nka leta ikomokamo ndetse yigeze kuyoborwa na George W. Bush wahoze ari Perezida w’Amerika, ndetse n’ubu ukihatuye kuva yasimburwa na Perezida Obama.

Umujyi wa Dallas uri ku buso bungana na Km2 (soma kilometero kare) 997, ukaba utuwe n’abaturage bagera kuri 1 241 162 (ibarura rya 2012), bituma uza ku mwanya wa 9 mu mujyi ituwe cyane muri iki gihugu. Dallas ifatanye n’undi Mujyi witwa Forth Worth ku buryo utabizi yakeka ko yombi ari umujyi umwe, yombi ikaba igize icyo bakunze kwita Dallas/Forth-Worth Metroplex cyangwa se “Metroplex” gusa ituwe n’abaturage bagera kuri 6 371 773.

Umujyi wa Dallas washinzwe mu mwaka wa 1841, mu birebana n’inganda, uyu mujyi ufite umwihariko mu birebana n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu bucukuzi bwa peterori n’ibiyikomokaho, itumanaho, ubwikorezi n’amabanki.

Kimwe n’indi mijyi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Umujyi wa Dallas rwagati ugizwe n’amazu maremare ariko atari menshi nk’uko biri mu mijyi minini nka New York cyangwa Chicago. Uyu mujyi kandi ufite umwihariko wo kugira ibice binini biteyemo ubwatsi bwa Paspalum ndetse n’ibindi bimera, cyane mu nkengero zawo.

Bimwe mu byamamare bikomoka muri uyu mujyi:

-Jamie Foxx, umukinnyi wa filimi, akaba n’umuririmbyi.

- Owen Wilson, umukinnyi wa filimi.

- Norah Jones, umuririmbyi.

-Erykah Badu, umuririmbyi.

- Tommy Lee Jones, umukinnyi wa filimi.

- Lance Armstrong, icyamamare mu mukino w’amagare waje kwamburwa ibihembo hafi byose yatsindiye muri uyu mukino hafi mu buzima bwe bwose.

- Jessica Simpson , umukinnyi wa filimi, akaba n’umuririmbyi.

- Ashlee Simpson, umukinnyi wa filimi, akaba n’umuririmbyikazi.

Impanuka ikomeye yabereye hagati ya Dallas na Fort Worth ihitana Abanyarwandakazi babiri, ikomeretsa batandatu

Abanyarwandakazi Niyibizi Ineza Sandra na Kabera Lynker bari mu bajene umunani bakoreye impanuka hagati y’uyu mujyi wa Dallas na Fort Worth mu gace kitwa Bedford, bo ntibagira amahirwe yo kurokoka, birangira bitabye Imana.

Urupfu rw’aba bajene rwabaye ubwo bamwe muri bo barimo bizihiza ibirori byo gusoza amasomo ya kaminuza, uwari utwaye imodoka, umusore w’umunyarwanda w’imyaka 24 y’amavuko Vivence Bugilimfura, yaje gukurikiranwaho na polisi kuba yari yanyoye ibisindisha mu gihe yari atwaye imodoka.

Amasura y'Abanyarwanda umunani bakoze impanuka

Leta y’u Rwanda yatabaye itizigamye imiryango ya ba nyakwigendera; ababyeyi ba Kabera Lynker, Pierre Claver Kabera na Mukagasana Liberée, bashimiye Leta y’u Rwanda yabafashije muri gahunda yo kugeza umurambo w’umwana wabo i Kigali aho waje gushyingurwa, bashima Leta y’u Rwanda yatanze amafaranga y’u Rwanda miliyoni 14 mu bikorwa byo gufasha uyu muryango kugeza umurambo wa nyakwigendera mu Rwanda ndetse no kuwushyingura.

Niyibizi Ineza Sandra yitabye Imana
Kabera Lynker na we yitabye Imana

Agace ka Bedford kabereyemo iyi mpanuka gaherereye mu birometero bike cyane uvuye mu Mujyi wa Dallas rwagati.

Perezida John F. Kennedy yiciwe Dallas

Urupfu rwa John Fitzgerald Kennedy, Perezida wa 35 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, rwabaye bitunguranye tariki 22 Ugushyingo 1963 i Dallas muri Leta ya Texas, hari ku isaha ya saa sita n’igice zuzuye z’amanywa (saa moya n’igice z’ijoro ku isaha ya Kigali).

Icyo gihe imodoka zari ziherekeje Perezida Kennedy zanyuze mu mujyi rwagati i Dallas zigenda buhoro, imodoka yari itwaye uyu Mukuru w’Igihugu yari ifunguye hejuru, araswa n’umuntu wari ahitaruye mu nkengero z’umuhanda w’ahitwa Dealey Plaza. Nyuma gato yo kuraswa yahise apfa.

Perezida Kennedy yiciwe muri uyu mujyi

Ihuriro ry’urubyiruko riteraniye bwa mbere i Dallas muri Texas Christian University biteganyijwe ko ryitabirwa n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi barenga 700 batuye mu mpande zitandukanye za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada ndetse n’ababa baturutse mu Rwanda.

Kurikira ibivugwa kuri iki gikorwa wifashishije hashtag: #Youth4Rwanda

Murindabigwi Meilleur, Dallas - Texas


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages