Yabitangaje ubwo yari ayoboye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Ukwakira 2022 mu gihe inteko ayoboye ikomereje imirimo yayo mu Rwanda.
Ingengabihe yari yarashyizweho yari uko umwaka wa 2024 wagombaga gusiga umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ufite ifaranga rimwe. Ni gahunda yagiye ihura n’inzitizi zinyuranye ku buryo iyi ntego itazagerwaho nk’uko byari biteganyijwe ari na byo Martin Ngoga yagarutseho.
Ati “Ntabwo byashobotse. Birababaje ko bitashobotse ariko igishimishije ni uko iyo ntego itatakaye. Amategeko akenewe yaraje yazanywe nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’ibihugu. Hari raporo za komisiyo zitandukanye tuzigaho zijyanye n’icyo kibazo.”
Yakomeje agira ati “Kubera ko ari imishinga y’amategeko yazanywe n’inama y’abaminisitiri ba buri gihugu twizeye ko na ya ntambwe ya nyuma yo kugira ngo abakuru b’ibihugu bashyire umukono kuri ayo mategeko itazatinda kuko n’ubundi bamaze kubyumvikanaho.”
Ngoga yavuze ko komisiyo za EALA zanyuze mu baturage zishaka n’ibindi bitekerezo kuri uyu mushinga w’ifaranga rimwe muri EAC ariko yizeye ko nta byinshi bizahinduka byatuma ayo mategeko asubira inyuma.
Yongeyeho ati “ Twizeye ko niturangiza ibi twifuza gukorera muri iyi nama twatangiye n’abakuru b’ibihugu bazashyira umukono kuri iyo mishinga kugira ngo amategeko abe abonetse, ubwo azaba akemuye inzitizi imwe ituma tutajya imbere mu buryo bwihuse nk’uko twabyifuzaga.”
Ntabwo ari ukutumvikana, ni icyemezo kitarafatwa
Gushyiraho ifaranga rimwe muri EAC bigomba kujyana no gushyiraho urwego ruzaba rushinzwe kugenzura iryo faranga (East African Monetary Institute: EAMI) rushobora no kuzahinduka banki y’Akarere.
Mu itangazamakuru ryo mu Karere, kugeza muri Nyakanga byavugwaga ko ibihugu bigize uyu muryango byananiwe kumvikana ku kizakira icyicaro cya EAMI.
Nka The East African muri Nyakanga yatangaje ko mu nama y’abaminisitiri bashinzwe EAC yari iherutse kubahuriza i Arusha habaye impaka ndende ndetse birangira hatumvikanywe ku gihugu kizakira uru rwego.
Ngoga yavuze ko nta bwumvikane bucye bwabayeho ahubwo ko ari igihe kitaragera ngo hafatwe icyemezo.
Ati “Ntabwo navuga ko hatabayeho kumvikana, navuga ko icyemezo kitarafatwa.Ikiganiro nyacyo cyo kugira ngo bumvikane ntabwo kiraba. Ariko kuko tugiye gutora itegeko risaba ko urwo rwego rujyaho no kumvikana ku gihugu ruzajyamo ndibwira ko na byo biri hafi.”
“Hari raporo zateguwe zizashyikirizwa abaminisitiri ubunyamabanga bwa EAC buzagena kugira ngo bumvikane aho urwo rwego ruzakorera ariko nta bwumvikane bucye bwabayeho ahubwo ni inzira bigomba kunyuramo itarangira.”
Inteko ya EALA mu Rwanda yitabiriwe n’abadepite bo mu bihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, u Rwanda na Sudani y’Epfo y’Epfo; Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiratora abayihagarariye muri EALA.
Mu bizaganirwaho muri iyi nteko ya EALA harimo umushinga w’itegeko rigena serivisi z’imari za EAC. Uyu mushinga w’itegeko ugamije ko hashyirwaho komisiyo ishinzwe serivisi z’imari nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 21 y’amasezerano yo gushyiraho urwego rw’imari muri uyu muryango. Iri tegeko kandi rigamije kugena ibijyanye n’inshingano, imiyoborere, ingengo y’imari n’icyicaro cy’iyo komisiyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!