Ingabo z’u Rwanda, RDF, zasohoye itangazo risobanura neza uko byagenze, ndetse biza kumenyekana ko atari ubwa mbere FARDC irasa mu Rwanda muri uyu mwaka, ariko ibi byose ntibyatumye RDF ifata icyemezo cyo gusubiza ubwo bushotoranyi bwa Congo, nubwo ibyemerewe n’amategeko mpuzamahanga.
Nyuma gato, umwe mu bapolisi bakuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yasabye bagenzi be gutanga ubutumwa busaba abagore n’abahungu babo ‘kwegura intwaro’ bakica bagenzi babo bavuga Ikinyarwanda, bashinjwa gufasha Umutwe wa M23 umaze iminsi urwana n’Ingabo za Leta ya Congo.
Nk’uko BBC yabitangaje, uwo mupolisi yagize ati “Mubwire n’abagore n’abahungu banyu bose ko iyi ntambara ku mwanzi [M23] ari iya rubanda…Buri wese nashake umupanga cyangwa ikindi cyakwica umuntu. Iyi ntambara nibe iya rubanda…bityo tuzabona niba bazabasha kwica abaturage bose. Tugomba kurinda Umujyi wacu.”
Nk’igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye birimo Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwahise rusobanukirwa iby’iy’imvugo ishishikariza igice kimwe kumara ikindi, rusaba ko iki kibazo kidakwiriye kureberwa.
Ku rundi ruhande, hirya no hino hatangiye kwibazwa icyo u Rwanda ruteganya gukora, na cyane ko uretse ubushotaranyi rukorerwa, bigaragara ko mu Burasirazuba bwa Congo hashobora kuba hari gututumba urwango rwanavamo Jenoside, ikintu amahanga adakwiriye kureberera.
Mu 2015, u Rwanda rwasinye Amasezerano Mpuzamahanga ya Kigali, agamije kurengera abaturage mu bice birimo intambara n’amakimbirane, ndetse iyi ni imwe mu mpamvu rwagize uruhare mu bikorwa byo kurengera abaturage bari mu kaga k’intambara mu bihugu nka Centrafrique ndetse na Mozambique, uretse ko ibihugu byombi bisanganywe amasezerano n’u Rwanda yashingiweho mu koherezayo ingabo zarwo.
None niba u Rwanda rwarohereje ingabo muri ibyo bihugu, rwabuzwa n’iki kuzohereza mu Burasirazuba bwa Congo, na cyane ko ibikorwa biberayo bibangamira umutekano w’u Rwanda kandi hakaba hari gututumba umwuka mubi ushobora kugeza kuri Jenoside?
Ibya Congo ntibyoroshye…
Hari impamvu zitatuma u Rwanda rwohereza Ingabo zarwo muri Congo, kabone nubwo bigaragara nk’ibikwiriye, cyane cyane mu bihe ubutaka bw’u Rwanda buraswaho n’Ingabo z’icyo gihugu.
Imwe muri izo mpamvu, nk’uko impuguke mu bya politiki, Buchanan Ismail abitangaza, ni uko Congo ari igihugu gifite ubusugire u Rwanda rutapfa kuvogera kandi rukaba rushyira imbere ibiganiro aho gushoza intambara.
Ati “Ubwo se u Rwanda rwajya muri Congo gukorayo iki? Congo ni igihugu gifite ubusugire, cyigenga.”
Ibi byunganirwa na Albert Rudatsimburwa, impuguke mu bya politiki akaba n’umunyamakuru ubimazemo igihe. Uyu mugabo yemeza ko amasezerano yatumye u Rwanda rwohereza ingabo muri Centrafrique na Mozambique adakwiriye kuvangwa n’ikibazo cya Congo.
Ati “[Abasaba ko u Rwanda rwohereza ingabo muri Congo bashingiye ku zoherejwe muri Mozambique na Centrafrique] ni ukubivanga. Ari Centrafrique, ari Mozambique, hombi twahamagawe n’ibyo bihugu, ntabwo ari kimwe n’ibiri kubera muri Congo. Ibya Congo byafatirwa icyemezo n’Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.”
Ku bijyanye n’ikwirakwizwa ry’urwango, uyu musesenguzi avuga ko bireba Leta ya Congo kuko ari yo ifite inshingano zo kwita ku baturage bayo. Ati “Ni inshingano ya Leta ya Congo kurinda abaturage bayo. Ntabwo u Rwanda rwapfa kujyamo ngo kubera ko habaye ihohoterwa ry’abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo…Ntabwo u Rwanda rwakora ibintu mu gihugu cy’abandi rutari kumwe n’ibindi bihugu.”
Icyakora Rudatsimburwa yemera ko ikibazo cy’urwango ku baturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda kiri kugenda gikura ariko agashimangira ko bitaragera ku kigero byakwitwa itegurwa rya Jenoside uretse ko bikomeje gutyo, bishobora kuganisha muri iyo nzira.
Ati “Ntabwo twahakana ko ari ibintu bigenda bibyimba ariko Jenoside cyangwa irindi hohoterwa ni ibintu bigirwamo uruhare na Leta kandi ntabwo Leta ya Congo umuntu yavuga ko ibifitemo uruhare…Igituma ibintu birushaho gukomera ni uko Abanye-Congo ubwabo batumva ko ari ibintu bikomeye kandi ni ikintu cyagiye kibyimba. Hashobora kuvamo ikintu kinini kandi kibi.”
Ni ryari u Rwanda rwatera Congo ?
U Rwanda rushobora kuba rwarihanganye mu buryo bushoboka, rukaraswaho rukifata, abasirikare barwo bagashimutwa rukihangana ariko ibi byose ntibirugira agafu k’imvugwarimwe, ndetse ntibikuraho umurongo utukura rwashyizeho, utagomba kurengwa na buri wese.
Rudatsimburwa avuga ko u Rwanda rushobora kugaba igitero simusiga kuri Congo, mu gihe ingabo z’icyo gihugu zakora ikosa ryo kurutera.
Yagize ati “Impamvu imwe gusa yatuma u Rwanda rwinjiza igisirikare cyarwo muri Congo, ni uko rwaba rutewe kuko ntabwo u Rwanda ruterwa ruratera. Niyo mpamvu yonyine, ibindi byose byabaho, byakemurirwa mu bundi buryo.”
Ku kijyanye n’uko rwabyifatamo mu gihe urwango rukomeje gututumba muri Congo rwakomeza kwegereza igisa na Jenoside, Buchanan avuga ko u Rwanda rudakwiriye kurebera.
Ati “Ntabwo u Rwanda rwakwicara. Ni igihugu cy’abaturanyi, ni abavandimwe ndetse tunahuriye mu miryango itandukanye. Ntabwo rero u Rwanda rwareberera…ariko ntibirashyirwa mu bikorwa [iyo Jenoside], ikintu cya mbere ni ukurinda ko ibiri kubera ku mbuga nkoranyambaga [byo gukwirakwiza urwango no kwifuza ko uruhande rumwe rwicwa] byashyirwa mu bikorwa."
Uyu musesenguzi yavuze ko u Rwanda ruri gukora igikwiriye binyuze mu gutanga umuburo w’ibiri kubera muri Congo, atanga urugero ku Nama yahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, yerekaniwemo ‘video documentaire’ igaragaza uko ikibazo kiri muri Congo gishobora kuganisha kuri Jenoside.
Ati “Kumenyekanisha ikibazo ni kimwe mu byo u Rwanda ruri gukora kugira ngo abantu bose bumve ikibazo kimwe ndetse hagire n’igikorwa hakiri kare mu maguru mashya. Urwo ni uruhare [u Rwanda] rudashobora na rimwe kurekera hasi kuko iyo abantu bashishikariza abandi ngo muhaguruke mufate imihoro, ibi bikwibutsa amateka yo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Inda nini yananije ubutegetsi bw’i Kinshasa
Amategeko ni urufunguzo rw’imibereho igezweho y’ikiremwamuntu. Uretse kuyashyiraho, indi nshingano ikomeye ya Leta ni ukuyigisha ariko ikagira n’inzego zifite ubushobozi bwo guhana abayarenzeho nka kimwe mu bikorwa by’ingenzi bituma sosiyete zibaho mu mahoro.
Ntabwo bishoboka ko wakubaka ubutabera budashingiye ku gutanga ibihano ku babikwiriye, ari na yo mpamvu urwego rw’ubutabera, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari rumwe mu zo Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga zifatika.
Rudatsimburwa avuga ko kimwe mu byishe Leta ya Congo ari uko itagira inzego zishobora gutanga ubutabera no gutuma amategeko ashyirwa mu bikorwa, ku buryo byabaye nka wa murima utagira umurinzi, aho buri nyoni yose ishoboye igenda ikikoreramo.
Yatanze urugero ku Rwanda, ati “Mu Rwanda ntabwo Leta yihanganira ikorwa ry’amakosa, njye nawe dufatanye mu mashati tukarwana, Polisi ntabwo yatwihanganira. Muri Congo biratandukanye, iki gihe cyose [kuva mu 1994] bafite icyuho mu mikorere ya Leta ngo ihagurukire ibyo byaha, irwanye imitwe y’iterabwoba n’inyeshyamba.”
Yavuze ko ikindi cyabuze ari uko Leta yigisha abaturage akamaro ko kugendera ku mategeko, ku buryo babona ikibi bakagitinya, cyangwa se bakagitabariza.
Ati “Nk’ubu twabonye uriya muyobozi uhamagarira abantu kwica, abantu bakaza mu muhanda bakifotoza n’imihoro, ubundi bakagombye gufungwa…Ese abanyepolitiki babo, kuki ntawe uhaguruka ngo agire icyo agikoraho?”
Uyu musesenguzi yahishuye ko ibi bijyanye n’umuco mubi uri mu bayobozi ba Congo, bahitamo gushyigikira ibi bikorwa aho kwikura amata mu kanwa. Ati “Ntekereza ko biba bijyanye no gushaka igikundiro, kuko [umuyobozi] abishyigikiye, bimuha n’amajwi, ariko ni nko guca ishami ry’igiti wicayeho kuko ibyo byose bishobora kuzana ibibazo birenze n’ibihari.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!