Ibi yabisabye mu kiganiro cyateguwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 71 y’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ku gukumira Jenoside no guhana ibyaha byijyanye nayo.
Ababyitabiriye babwiwe uburyo aya masezerano ajyanye n’amateka y’abanyarwanda ndetse na bo ubwabo nk’abayobozi ba Afurika no hanze yayo mu gihe kizaza.
Akamaro k’ubumwe n’ubwiyunge niko karanze ibi biganiro. Mu gutangira ibi biganiro, Bishop Rucyahana, yagarutse ku mateka y’ubukoroni mu Rwanda, asobanura uburyo Umuryango w’Abibumbye utujuje inshingano zawo mu Rwanda mu 1994 ndetse asobanura n’impamvu inyigisho nk’izi zizahora ari ingenzi kandi zikeneye gushyigikirwa n’abatuye isi bose, harimo n’u Rwanda.
Bishop Rucyahana yabwiye abitabiriye ibyo biganiro ko guhuza ingamba ari ikintu cy’ingenzi ku hazaza h’umutekano wabo kandi gushyigikira Umuryango w’Abibumbye ari inshingano zabo, mbere na mbere bemera ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabayeho, hanyuma bagashyiraho uburyo bw’ibiganiro bivuga kuri Jenoside ndetse bakarwanya ingengabitekerezo yayo babana mu mahoro.
Ati “Dukeneye gukoresha ubumwe bwacu nk’isoko y’imbaraga zo kwiteza imbere.”
Ibi kandi byagarutsweho n’umuyobozi wungirije wa kaminuza ya UGHE, Dr. Agnes Binagwaho, wavuze k’ubumwe bwaranze abanyarwanda nyuma ya Jenoside n’umusanzu wabo mu gufasha abagizweho ingaruka nayo.
Yagize ati “Ubushake bukomeye bw’u Rwanda bwo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi bwatumye abaturage bafashanya ndetse barashyigikirana hagati yabo. Ibi birakomeje kandi bigomba gukomeza kubaho ku isi hose uyu munsi.”
Dr. Binagwaho yakomeje avuga ko hirya no hino ku isi humvikana ijambo ‘Ntibizongere Ukundi’ ariko hakaba hakigaragara na Jenoside. Yashimangiye ko nka kaminuza yigisha abanyeshuri baturuka hirya no hino ku isi, bafite inshingano zo kubaha ubumenyi bubereka impamvu Jenoside iba ndetse n’impamvu n’uburyo bagomba kuyikumira kandi bakababibamo ubushake bwo kubikora.
Inyigisho y’ubumwe kandi yagarutsweho n’abanyeshuri bo muri iyi kaminuza bashimangiye ko hakenewe kurushaho guharanira ubwigenge, agaciro n’iterambere by’umunyafurika ndetse n’imikoranire mu batuye isi bose mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’irondabwoko.
Ibi ngo bizayoborwa n’abantu nka bo biganjemo abakiri bato bafatwa nk’abayobozi b’ejo hazaza muri Afurika ndetse no ku y’indi migabane, bimika urukundo kuko arirwo shingiro ry’iterambere rituma abantu babana mu mahoro.
Abitabiriye ibi biganiro kandi basabwe gufatira urugero ku gihe cyatambutse cy’u Rwanda, aho rugeze ubu ndetse n’ahazaza harwo nk’ipfundo ryo guhangana n’ibiri imbere ndetse n’ubuyobozi bwifuza impinduka.
Bishop Rucyahana ati “Uburenganzira n’ahazaza byacu ntituzabihabwa nk’impano; tugomba kubirwanirira. Ahazaza h’iki gihugu hari mu biganza byanyu.”
Bishop Rucyahana yasoje asaba abayobozi, abakozi n’abanyeshuri ba kaminuza ya UGHE guharanira gusiga ibigwi bizagaragaza abo ari bo, bagaharura inzira izagarura ubutabera n’impinduka mu muryango mugari.


Ibitekerezo 0