Uyu muyobozi aherutse kwisegura nyuma y’uko bimenyekanye ko yagiriye icyizere Chris Pincher akinjira mu bashinzwe imyitwarire mu ishyaka rye, nyamara uyu mugabo aregwa kuba yaragize imyitwarire idahwitse mu 2019 ndetse akaba yarakubise abagabo babiri.
Pincher yaje kwirukanwa mu Ishyaka ry’Aba-Conservatives ndetse anahagarikwa mu Nteko Ishinga Amategeko, binatuma Boris Johnson asaba imbabazi ku kuba yaramuhaye akazi abizi neza ko afite imyitwarire idakwiriye.
Icyakora ibi ntabwo byari bihagije kugira ngo byemeze Valid na Sunak ko imyitwarire ya Boris Johnson ikwiriye.
Aba bagabo bombi basangiye ishyaka n’uyu muyobozi, bateye hejuru bavuga ko ibyo yakoze ari amarorerwa aharabika izina rye, iry’abo bakorana, iry’abagize ishyaka rye ndetse na Leta muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!