00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Bank yibutse abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 15 April 2026 saa 07:26
Yasuwe :

BPR Bank Rwanda yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abakozi bayo 33.

Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 watangiriye ku cyicaro gikuru cy’iki banki giherereye mu Mujyi wa Kigali, aho bashyize indabo ku rwibutso ruriho amazina 33 y’abari abakozi ba Banki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo kunamira izi nzirakarengane ubuyobozi n’abakozi ba BPR berekeje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, bunamira inzirakarengane zihashyinguye, basonurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Basobanuriwe amateka yihariye yaranze ako karere mu 1994, cyane cyane ibijyanye n’ahahoze ETO Kicukiro yari yarahungiyemo Abatutsi benshi.

Ku wa 11 Mata 1994, Ingabo zari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) zatereranye Abatutsi barenga 3000 bari bahungiye muri ETO Kicukiro zisubira iwabo zibasigiria Interahamwe n’ingabo za Leta zirabica.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Patience Mutesi yavuze kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano z’abakozi b’iyi banki kuko ari bwo buryo bwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Kwibuka ni inshingano zacu twese kandi ni umuhigo twiyemeje wo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza kurinda ukuri kugira ngo no mu bazadukomokaho ntibazigere babyibagirwa.”

Visi Perezida wa IBUKA, Blaise Ndizihiwe yasabye urubyiruko rw’abahanzi n’abakozi ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ko ari inshingano zabo ndetse ko bafite n’izo guhangana n’abakomeza gupfobya ko itabayeho.

Ati “Urubyiruko rukunze kwifata cyane ntidushake kugaragaza ko Jenoside yabaye cyangwa se reka ndeke kuvuga hari abazabivuga. Nta muntu uzatuvugira amateka yacu kuko kuvuga amateka yacu ntabwo ari inshingano zireba bamwe nka IBUKA ahubwo ni inshingano zacu twese.”

Abafite ababo bazize Jenoside bakoraga muri BPR bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi n'abakozi ba BPR Bank Rwanda basobanurirwa amateka ari mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro
Imiryango ifite ababo bishwe muri Jenoside bakoreraga BPR bashyize indabo ku rwibutso bashyiriwemo
Abayobozi ba BPR Bank bajya gushyira indabo ahashyinguye abahoze bakorera iyi banki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abahanzi Marina na Kevin Kade bashyira indabo ku kimenyetso kiriho amazina y'abahoze bakorera BPR Bank bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba BPR Bank bibutse bagenzi babo bakoreraga muri iyi banki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Patience Mutesi yavuze kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano z’abakozi b’iyi banki kuko ari bwo buryo bwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Visi Perezida wa IBUKA, Blaise Ndizihiwe yabwiye abahanzi ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ko bafite n'inshingano zo guhangana n’abakomeza gupfobya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages