Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri Tik Tok, aho yabajijwe iby’indirimbo yagiye ahuriramo n’abahanzi batandukanye.

Yabanje kubazwa ku by’indirimbo ye na Meddy, avuga ko ihari, icyabaye ari uko batarahuza ibihe, ngo ibe yajya hanze.

Abajijwe niba ari indirimbo ihimbaza Imana cyane ko ari wo mujyo Meddy yafashe, undi mu gusubiza ati “Njye se ndi sekibi ku buryo nsanga umuntu mu gakiza nkamuturumburamo? Indirimbo yararangiye igisigaye ni uguhuza ikajya hanze.”

Yakomeje avuga ko abibaza ku mwimerere wayo, batuza kuko yiyiziho kumenya kuririmba neza indirimbo zihimbaza Imana.

Nyuma y'uko mu minsi yashize byavuzwe ko Bruce Melodie ageze kure umushinga w'indirimbo na Sean Paul ariko abantu bakayitegereza amaso agahera mu kirere, uyu muhanzi yabajijwe aho ibyayo byaheze, asaba abayitegereje gukurayo amaso.

Bruce Melodie yemeje ko hafashwe amajwi y'iyi ndirimbo ndetse Sean Paul arayikunda, ariko nyuma kongera guhuza na Sean Paul biragorana kubera umwanya muto, birangira Bruce Melodie afashe umwanzuro wo kubivamo akomeza ibindi.

Ati “Iyo ndirimbo rwose ntayihari. Twe twarakoze , twagiye muri studio turakora ariko ntabwo uriya muntu afatika, ku buryo njyewe namaze no kubirenga nigira mu bindi. Navuga ko iby’indirimbo nta bihari.’’

Bruce Melodie yavuze ko we akazi ke karangiye, ubu igisigaye ni akazi ka Coach Gael n’abandi bamufasha mu muziki we, kugira ngo bazaganire n’abareberera inyungu Sean Paul barebe niba bahuza bakayishyira hanze nubwo bigoranye cyane.

Bruce Melodie yateguje indirimbo ye na Meddy, avuga ko iyo yakoranye na Sean Paul biri kure ko ijya hanze
Bruce Melodie yateguje indirimbo ye na Meddy, avuga ko iyo yakoranye na Sean Paul biri kure ko ijya hanze