Aba baturage ntibahwemye kugaragaza ko bishimiye kwimurwa kuko aho batuye bakunda kwibasirwa n’ibiza ariko nanone bagahorana ikibaza cy’uburyo bazabaho nibaramuka bahawe amazu gusa nta butaka.
Umwe muri abo yagize ati "Mazane dukunda kwibasirwa n’ibiza abantu benshi baracyagwa mu mazi, impfu zitunguranye zo mu mazi zibaho. Twebwe abaturage twasaba ko bazadushakira ahantu duhinga naho ubundi kutwimura turabyishimiye.”
Undi mubyeyi w’abana batanu nawe yagaragaje ko kwimuka ari byiza ariko nanone agaragaza impungenge z’uko guhabwa inzu gusa ntacyo bizaba bimumariye igihe we n’abana be bazaba bashonje.
Kuri iki kibazo cy’ubutaka Njyanama y’Akarere ka Bugesera yafashe icyemezo cy’uko hashakwa ubutaka bwa hegitari 20 bukazafasha abazimurwa muri ibi birwa kubona urwuri, kwishyura ubu butaka bikazakorwa mu byiciro nkuko Perezida wa Njyanama Kabera Pierre Claver yabitangarije Radio Rwanda.
Ati "Ntabwo izo hegitari 20 zizishyurwa mu gihe kimwe, tuzagenda tubikora mu byiciro bitandukanye. Amafaranga yateganyijwe ubu mu ngengo y’imari ni miliyoni 80 ariko tuzagenda twongeraho uko inka zizagenda ziyongera.”
Ubuyobozi bw’Akarere kandi buvuga ko ubutaka abaturage bo mu birwa bya Mazane na Sharita bari basanzwe bahingaho bazakomeza kubuhinga no mu gihe bazaba bamaze kwimurwa.
Ku ikubitiro imiryango 64 muri 400 ituye ibi birwa yo niyo biteganyijwe ko izimurirwa mu Kagari ka Batima mu Murenge wa Rweru bitarenze Gashyantare 2016. Buri muryango muri 64 igiye kwimurwa wagenewe inzu y’agaciro ka miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda, ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni ndetse n’ikiraro cy’inka.



















TANGA IGITEKEREZO