Abaturage batuye mu Mudugudu w’Ubuhoro mu Karere ka Bugesera Umurenge wa Rilima wubatswe n’Umuryango Benimpuhwe, batangaza ko ubu batakwibarira mu bakene, kuko batagifite ikibazo cy’imiturire ndetse n’icy’ubuzima busanzwe.
Abaturage baturiye mu mazu y’umudugudu 180 batangaza ko ubuzima bwabo mbere yo gutuzwa muri uyu mudugudu bwari bubi, kuko batagiraga aho bataha bitewe n’ibibazo byagiye bisigwa n’ingaruka za jenoside yakorewe Aabtitsi mu mwaka w’1994.
Umwe mu bagore baturiye uyu mudugudu, atangaza ko ubu atuye mu nzu ifite ibyangombwa byose mu gihe yakuwe mu buzima yari amaze kwiheba, abona ko ubuzima bugiye kumurangiriraho.
“Nimikiye muri uyu mudugudu mvuye i Kigali mbifashijwe n’ubuyobozi bwampuje na Benimpuhwe yari ifite gahunda yo gutuza abari batishoboye guhera nyuma ya jenoside, none ubu mfite aho ntaha kandi heza.”
Suzana Ruboneka, umwe mu bashinze umuryango Benimpuhwe akaba ari no mu kanama ngishwanama k’uyu muryango, atangaza ko kwubakira abatishoboye babihereye mu mwaka w’1996, ubwo habonekaga imiryango myinshi itagira aho itura.
Ruboneka agira ati “Umuryango Benimpuhwe wahereye kera ureba abantu bababaye n’abafite intege nke bakabasha gutuzwa no gufashwa mu buzima bwabo bwa buri munsi. Buri nzu ifite agaciro ka miliyoni umunani, hatagiyeho ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, amavomero n’ibindi.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burashima ibikorwa by’uyu muryango Benimpuhwe, ndetse bunashishikariza n’indi miryango itabogamiye kuri Leta kwita ku babuze ubuvugizi kurusha ababusanganywe.



















TANGA IGITEKEREZO