Bukuru ubusanzwe uvuka mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2018 agiye gushaka akazi.

Ati “Njya muri Uganda nagiye mu 2018 tariki ya 16 Kanama, nagiye ngiye gushaka akazi ngezeyo ndakabona ntangira nkorera umuntu hashize igihe gito nanjye ntangira kwikorera ubucuruzi buciriritse.”

Nyuma y’umwaka akora akazi ko gucuruza amagi, Polisi ya Uganda yaje kumufatira mu Mujyi wa Kabale imushinja kutagira ibyangombwa.

Ati “Polisi ya Uganda iza kuba iri gufata abantu mu mujyi nanjye imfatiramo basanga ndi Umunyarwanda bambaza ibyangombwa ndabibereka mbaha ‘jeto’ bambwira ko yarangiye banjyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabare, namazeyo ibyumweru bibiri mfunze.”

Nyuma yo kumara ibyumweru bibiri afungiye kuri polisi, Bukuru yaje kujyanwa mu rukiko araburanishwa akatirwa gufungwa amezi atandatu.

Uyu musore w’imyaka 22 uvuga azenga amarira mu maso, yavuze ko atazibagirwa ubuzima we na bagenzi be baboneye muri iyi gereza.

Ati “Ubuzima nabayemo muri ayo mezi atandatu nabuboneyemo ibintu bibi cyane kuko nafatwaga nabi bakankoresha imirimo y’agahato, nkakubitwa gusa kandi ntabwo ari njye njye nyine wari Umunyarwanda kuko harimo n’abandi banyarwanda bageze kuri 32.”

Yakomeje agira ati “Iyo gereza yambereye mbi cyane kuko n’ubu ndumva meze nk’umuntu urwaye bitewe n’imirimo y’agahato twakoraga irimo guhinga, gucukura amabuye, tugacukura ibishyitsi, tugatema ibiti tukanabyikorera, tukabumba n’amatafari.”

Bukuru avuga ko iri totezwa ryajyanaga no kubabwira amagambo mabi ndetse no kubicisha inzara.

Ati “Batubwiraga ngo ko nitunagaruka mu Rwanda ngo perezida wacu azatwica, bakanatubwira ko kandi bagomba kudukoresha ngo twagiye dushakayo akazi ngo none twakabonye ngo tugakore, kandi bakadukoresha n’ibyo babona bidashoboka ariko tukabikora kubera inkoni badukubitaga.”

Iyi gereza Bukuru na bagenzi be bari bafunganywe n’Abanye-Congo ndetse n’abenegihugu ngo ariko Abanyarwanda bo bari banzwe cyane kuko babashinjaga kuba ba maneko.

Ati “Twe nk’abanyarwanda baratwangaga cyane ugasanga bari kuducyururira ngo twaje gushaka akazi ngo none twarakabonye ngo ni tugakore. Ngo twabuze kuguma mu gihugu cyacu ngo tuje kunekera Perezida w’u Rwanda bakajya badukoresha ibintu birimo itoteza.”

Ku Banyarwanda bafungiye muri iyi gereza ngo ubuzima bwarushije kuba bubi ubwo umusore w’Umurundi bari bafunganye yatorokaga akinjira mu Rwanda, kuko ngo guhera uyu munsi batangiye kujya noneho babakubita amanywa n’ijoro bababwira ko bose bafite gahunda yo gutoroka.

Bukuru mu gahinda kenshi avuga ko ubwo yarekurwaga ku wa 26 Gashyantare bagenzi be bamusabye kubavuganira akabwira leta y’u Rwanda kugira icyo ikora ngo nabo bave muri ubu buzima barimo.

Uyu musore ashima Imana ko yagize amahirwe akagera mu Rwanda ari muzima ariko anababazwa n’uko ubwo yarekurwaga atigeze ahabwa amahirwe yo kuba yasubira aho yabaga ngo afate ibintu bye.

Bukuru yasabye abandi banyarwanda cyane urubyiruko kutirukira kujya muri Uganda.

Ati “Nk’abanyarwanda tungana kuko nibo bari gukunda kujyayo cyane n’abo bariyo bari mu myaka 18 kugeza kuri 25, muri make icyo nababwira cyo Uganda muri kwirukira nta mahoro na make ifite kuko ubu bari kwanga Umunyarwanda n’iyo uri kuvuga ikinyarwanda barabigutukira.”

Kugeza ubu, Uganda ntiraca ukubiri n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukorerwa abanyarwanda bajyayo, ni mu gihe ari umwe mu myanzuro abakuru b’ibihugu byombi bemeranyijeho bijyanye n’amasezerano ya Luanda yasinywe umwaka ushize.

Iki gihugu kandi gishinjwa gucumbikirwa no gukorana n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Bukuru yavuze ko yatotejwe bikabije ubwo yari afungiwe muri Uganda azira kuba Umunyarwanda
Bukuru yavuze ko yatotejwe bikabije ubwo yari afungiwe muri Uganda azira kuba Umunyarwanda