00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Abahoze ari ba Burugumesitiri baratakamba ku mwenda Leta ibafitiye umaze imyaka isaga 15

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 17 March 2021 saa 12:44
Yasuwe :

Bamwe mu bahoze ari ba Burugumesitiri mu ma Komini na ba Meya b’uturere twahujwe tukaba Akarere ka Burera, barasaba guhabwa amafaranga y’ibikorwa babaga bagiyemo bakiri mu kazi (indamunite) batahawe nyuma yo gusoza imirimo yabo nk’uko amategeko yabiteganyaga.

Indamunite ni amafaranga akunze gutangwa ku bakozi n’abayobozi muri Leta nk’iyo bakoze ingendo, aho baraye, ibyo bariye n’ibindi.

Nk’uko aba bahoze ari abayobozi babivuga, ngo iki kibazo cyabo kimaze igihe kinini kuko batangiye bayobora ama komini mbere y’ivugururwa ry’inzego z’imitegekere muri 2001, nyuma bagakomeza kuyobora uturere kugeza muri 2006 ubwo hakorwaga andi mavugurura hagahuzwa utwo turere twabaye Akarere ka Burera kugeza ubu.

Abaganiriye na IGIHE, bavuga ko ikibazo cyabo kimaze igihe kinini barakigejeje ku Karere ariko ntibahabwe ibyo amategeko yabateganyirizaga nyamara ahandi mu tundi turere barazihawe ndetse no muri Burera hari umwe mu bo bakoranye wamaze kuyihabwa nyuma yo gutanga ikirego arega Akarere bakaza kuyamuha ku bwumvikane.

Hanezerwabake Christophe ni umwe muri bo wayoboye Komini Nkumba nyuma akaza gukomeza kuyobora n’icyari cyiswe Akarere ka Bukamba.

Yagize ati " Twe twakoreye Leta turi abayobozi ba za komini, tuza no gukomeza tuyobora n’uturere mbere y’uko duhuzwa tukaba Burera kandi twasoje neza nta wirukanywe. Twibaza impamvu Akarere katwimye indamunite zacu kandi amategeko yarabiteganyaga. Twagejeje ikibazo cyacu ku nzego zitandukanye harimo n’Intara ariko akarere gakoresha itegeko riturenganya kandi abandi bo mu tundi turere two mu gihugu hose barayahawe. Turifuza kurenganurwa tukayahabwa".

Byiringiro Siméon wayoboye Komini ya Kidaho na we yagize ati" Twasoje tutirukanwe ni uko hari habayeho amavugurura, twagombaga guhabwa indamunite zingana n’umushahara w’amezi atandatu, twarategereje twarahebye ndetse n’Akarere ntikifuza kutwishyura turasaba ko twarenganurwa tugahabwa indamunite zacu kuko byari biteganyijwe n’amategeko"

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal yavuze ko iki kibazo cyamaze guhabwa umurongo kandi ko uwaba afite ikibazo yakwegera Akarere bakaganira.

Yagize ati " Iki kibazo abo bari abayobozi bavuga twamaze kugifataho umwanzuro ko habayeho kwitiranya amategeko nta indamunite bari bateganyirijwe kuko manda zabo zarangiye mbere y’uko iryo tegeko risohoka, ntabwo rero twabaha ayo mafaranga. Utwo turere tundi bavuga twayatanze twe ntacyo twabivugaho kuko bafite uko bakora na Burera ifite uko ikora. Niba hari uwaba afite ikibazo yazaza tukaganira"

Abahoze ari ba Burugumesitiri bakaza no kuba ba Meya basaba guhabwa indamunite zabo ni Sharamanzi Alphonse wayoboye Komini Cyeru ndetse agakomeza kuyobora n’icyahindutse Akarere ka Cyeru, Nkuriyingoma Evariste wayoboye Komini Nyamugali akaza gukomeza n’icyari cyiswe Akarere ka Nyamugali, Byiringiro Siméon wayoboye Komini ya Kidaho, ariko we ntiyakomeza muri nyobozi z’uturere kuko iyo Komini itagizwe Akarere na Rutabayiro Etienne wamaze kwishyurwa n’Akarere ka Burera indaminite ze zose nyuma yo gutanga ikirego bakaza kumwishyura ku bwumvikane bwahabaye nyuma.

Nk’uko bigaragara mu itegeko No 25/2000 ryo kuwa 11/10/2000 ryasohotse mu Igazeti ya Leta No 7 yo kuwa 01/04/2000, mu ngingo yaryo ya mbere igira iti, “Burugumesitiri ahabwa indamunite itavanguye ya buri mwaka ingana n’amafaranga ibihumbi Magana ane mirongo irindwi n’icyenda na mirongo inani n’umunani (479.088 frw). Ahabwa kandi ibigenerwa abakozi bari mu rwego rw’ubuyobozi mu butegetsi bwite bwa Leta byose.”

Ni mu gihe mu itegeko No 08/2006 ryo kuwa 24/02/2006 rigena imiterere, imitunganyirize n’imikorere y’akarere mu ngingo yaryo ya 72 mu gika cyayo cya mbere igira iti, “Umwe mu bagize Komite Nyobozi y’akarere ucyuye igihe, nta byaha byerekeye imirimo yari ashinzwe bimuhama, akomeza guhabwa buri kwezi indamunite mu gihe cy’amezi atandatu (6) uvanyemo ibyo yahabwaga mu rwego rwo kumworohereza akazi"

Iteka rya Perezida No 52/01 ryo kuwa 31/12/2005 rigena uburyo zimwe mu nzego z’imitegekere y’igihugu ziyoborwa mu gihe cy’inzibacyuho mu ngingo ya 57.

Igira iti, “Abanyepolitiki bo ku rwego rw’Uturere, Imijyi n’umujyi wa Kigali n’abahuzabikorwa b’imirenge batashoboye kurangiza manda yabo kubera ivugurwa ry’inzego z’imitegekere y’igihugu, bahabwa buri kwezi imishahara yabo kugeza igihe manda yabo yari kurangirira"

Hanezerwabake wahoze ayobora Komine Nkumba avuga ko batumva uburyo bimwe indamunite zabo kandi mu tundi turere barazihawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages