00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera:Abaturage bategesha ibihumbi 10 Frw bajya kwivuza baratabaza

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 27 December 2017 saa 04:29
Yasuwe :

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kamanyana mu Murenge wa Cyanika bavuga ko bishyura ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda kuri moto bajya kwa muganga, bakifuza kubakirwa ivuriro hafi.

Kuba mu gace batuyemo nta vuriro rihari bituma abatuye mu nkengero z’umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda bajya kwivuriza muri Uganda dore ko ngo bibasaba gutegesha amafaranga ibihumbi 10 Frw kuri moto ngo bagere ahari ivuriro.

Umwe muri aba baturage aganira na TV1 yagize ati “Abatuye hano ku mupaka benshi bajya kwivuza muri Uganda.”

Undi ati “ Kuva hano kugira ngo ugere ku bitaro ni ibihumbi 10 na moto.»

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanika buvuga ko kuba abaturage bahitamo kujya kwivuriza muri Uganda ari ubwende bwabo, kuko muri aka kagari ka Kamanyana hari ivuriro nubwo aho rikorera hatanogeye bose kuko hasa n’aho ari ku ruhande.

Kayitsinga Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, yagize ati «Mu Kagari ka Kamanyana harimo ‘poste de santé’ yubatswe na ‘One Family Health’, yegereye umupaka. Nta buryo umuntu yayigeraho ngo yongere yambuke umupaka.»

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari ivuriro ryari rigiye kubakwa muri aka kagari bigahinduka.

Ati « Hari ‘poste de santé’ yagombaga kubakwa ahitwa mu rya Biteyi muri 2013 mu mafaranga y’ubudehe, hanyuma 2014, abayobozi b’akagari bari bahari icyo gihe barabihindura.»

Ubuyobozi buvuga ko nyuma y’uko abaturage bagaragarije imbogamizi yo kwivuriza kure hagiye gukorwa ubuvugizi kugira ngo bubakirwe ivuriro hafi yabo.

Abaturage bavuga ko bategesha amafaranga ibihumbi 10 bajya kwa muganga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanika, Kayitsinga Faustin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages