00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Imiryango 30 yasoje amahugurwa ku ruhare rw’uburinganire mu iterambere ry’umuryango

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 30 August 2025 saa 05:51
Yasuwe :

Imiryango 30 yo mu Karere ka Burera yagaragaje uburyo amahugurwa bahawe na RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Centre) ifatanyije na Access to Finance Rwanda (AFR), yabafashije mu iterambere ry’imiryango yabo, akanafasha abagore gukora ubucuruzi no kugera ku mari bisanzuye.

Iyi miryango yabigarutseho ubwo yahabwaga impamyabushobozi, nyuma yo gusoza amahugurwa yahawe mu gihe cy’amezi ane.

Uwabera Marie Claire utuye mu murenge wa Cyanika yavuze ko yishimiye kuba yarabonye amahugurwa yatumye umugabo we bahoraga mu makimbirane ahinduka ubu bakaba babanye mu mahoro.

Ati “tutarahabwa aya mahugurwa akenshi naracuruzaga ariko simbone inyungu, nava no gucuruza ngasanga ibintu mu rugo byazambye nkatangira gushwana n’umugabo kuko nta kintu yabaga yamfashije mu rugo. Nakoraga imirimo yose yaba gucuruza n’imirimo yo mu rugo yose icyarimwe.”

Nsengimana Jean Damascène wo mu murenge wa Cyeru avuga ko mbere yo guhabwa aya mahugurwa yezaga ibitoki n’ibishyimbo akabiranguza ku mugore we, amafaranga amuhaye akayajyana mu kabari.

Yagize ati “Umugore wanjye yari afite iduka, ariko ntiyagiraga uburenganzira ku musaruro twezaga kuko narabifungiranaga. Iyo ibyo yaranguye byashiraga, namuhaga kubyo twejeje ari uko anyishyuye.”

Iyo byageraga nimugoroba yasabaga umugore we gufunga iduka kugira ngo ajye kumutekera, kandi akabikora n’iyo haba hari abakiliya kuko kutabyubahiriza yamubwiraga ko azamusohora mu nzu acururizamo akayikodesha ku bandi bantu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC, Rutayisire Fidèle, yavuze ko biteguye gukomeza guhugura imiryango mu gihugu hose, kugira ngo ikomeze ibane neza kandi yiteze imbere.

Ati “Mu byukuri ntabwo dusoje aya mahugurwa kubera ko hari umusaruro mwiza yagaragaje, aho abagabo batangiye gushyigikira abagore babo mu bucuruzi bakora kandi barimo bitabira n’imirimo yo mu rugo. Duteganya gukomeza ibi bikorwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste, yasabye imiryango yahawe amahugurwa gukomeza gushyigikirana kugira ngo biteze imbere, banakore ubucuruzi bufatika.

Ati “Ikindi twasaba imiryango yahawe aya mahugurwa ni uko ikwiye kwigisha itarabonye amahirwe yo kuyajyamo bibanda cyane ku bakora ibikorwa by’ubucuruzi.”

Ubushakashatsi bwakozwe na Access to Finance Rwanda mu 2022, bwagaragaje ko hari imbogamizi zishingiye ku myumvire ya sosiyete zituma abagore batagira uburenganzira busesuye ku mikoreshereze y’amafaranga yinjira mu rugo.

Ni muri urwo rwego Access to Finance Rwanda yatangije umushinga witwa ‘Wisigara Mugore’ ugamije kwimakaza iterambere ry’abagore binyuze mu gukuraho inzitizi zishingiye ku myumvire idindiza iterambere ryabo, no kuborohereza kugera kuri serivisi z’imari binyuze mu gufasha ibigo by’imari gushyiraho serivisi z’imari zihariye kuri bo.

Mu miryango 30, yahawe amahugurwa ku rugendo rw’impunduka, 11 muri yo yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko yafashe umwanzuro wo gusezerana, isezeranywa mu muhango wo guhabwa impamyabushobozi.

Imiryango yo mu Karere ka Burera ni yo yahuguwe
Habayeho umwanya wo gusangira umutsima ku miryango yashyingiranwe imbere y'amategeko
Imiryango 30 yagaragaje ko amahugurwa yahawe yatanze umusaruro kubera ko isigaye ibana mu mahoro
Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste, yasabye imiryango yahawe amahugurwa gukomeza gushyigikirana kugira ngo yiteze imbere
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC, Rutayisire Fidèle, yavuze ko amahugurwa yatanzwe muri Cyanika na Cyeru azakomereza no mu bindi bice by'igihugu
Access to Finance Rwanda (AFR) yigishije imiryango uko yakora ubucuruzi itabangamiranye

Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages