Abo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, muri Aziya y’Epfo na Oceania bari hagati y’imyaka 15 na 49 bibasirwa ku kigero kiri hagati ya 33 na 51%, bagahohoterwa n’abantu ba hafi kuri bo barimo abo bashakanye.
Naho ab’i Burayi bahohoterwa buri mwaka bari hagati ya 16 na 24%, muri Aziya yo Hagati ni 18%, Aziya y’Iburasiraziba ni 20%, mu gihe abo mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya ari 21%.
Iyi raporo igaragaza ko abagore n’abakobwa batangira guhohoterwa bakiri bato, aho umwe muri bane bari hagati y’imyaka 15 na 24 akorerwa ihohoterwa n’umuntu bafitanye umubano wihariye.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ryiyongereye cyane ubwo Isi yari yugarijwe n’Icyorezo cya Covid-19.
Tedros yibukije abatuye Isi ko kurwanya iri hohoterwa bidasaba urukingo, ahubwo ko ibihugu, imiryango n’abantu ku giti cyabo bakwiye guhagurukira hamwe mu kurandura imizi rishamikiyeho.
OMS igaragaza ko abagore n’abakobwa bakorerwa ihohoterwa n’abantu ba hafi kuri bo barimo nk’abo bashakanye ari bo benshi kuko bagera kuri miliyoni 641.
Gusa abagera kuri 6% ni bo bavuze ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’undi muntu utari uwa hafi kuri bo.
Iyi raporo kandi igaragaza ko bitewe n’uko abagore benshi badatobora ngo bavuge ko bakorerwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, imibare iyigaragaramo ishobora kuba ari mike ugereranyije n’umubare wa nyawo w’abahohoterwa.
OMS kandi igaragaza ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rigomba kurwanywa mu buryo bwose bushoboka kuko rigira ingaruka mbi ku buzima bwabo bwose na nyuma y’uko baba batagihohoterwa.
Benshi mu bakorerwa ihohoterwa ririmo iryo gukubitwa, gutotezwa, irishingiye ku gitsina ndetse n’irindi, birangira bibasiwe n’agahinda gakabije, ibikomere ku mubiri, gutwara inda zitateganyijwe, kwibasirwa n’indwara zandura zirimo agakoko gatera SIDA n’ibindi bibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!