Uyu muhango wabereye ku ibi bitaro witabiriwe n’ababyeyi bahabyariye abana batagejeje igihe, ndetse n’abana babo, abaganga bita kuri aba bana ndetse n’abayobozi batandukanye.
Umunsi wahariwe abana bavutse batagejeje igihe wizihizwa hagamije kuzirikana iki kibazo n’imbogamizi gitera abana bavutse muri ubu buryo, imiryango yabo n’uburyo bitabwaho kwa muganga.
Ugamije kandi guharanira ubuvuzi bugezweho, kuzirikana uruhare rw’abaganga no kugaragaza ko abavutse muri ubu buryo bashobora kubaho binyuze mu kugaragaza ingero z’abana bavutse muri ubu buryo ariko bakabaho kandi neza no kwibutsa ko kwita kuri aba bana hakiri kare bituma
Imibare ya OMS, igaragaza ko umwana umwe mu 10 bavutse ku Isi avuka atagejeje igihe. Muri KFH ho buri mwaka bakira abana bari hagati ya 170 na 200, bahita bashyirwa muri NICU.
NICU (Neonatal Intensive Care Unit) ni icyumba cyita ku bana bavutse batagejeje igihe, bagafashwa guhumeka, kurya no kubaho kugeza bagejeje igihe cyo kubaho nk’abandi bana. Ibyo byose bikorwa hifashishijwe imashini zizwi nka ‘couveuse’.
Inzobere mu kwita ku bana muri KFH, Dr. Nkuranga John Baptist, yasobanuye ko kugira ngo umwana avuke atagejeje igihe biterwa n’ibintu byinshi ariko ahanini biterwa n’imibereho ya buri munsi y’umubyeyi.
Ati “Umubyeyi abashije kwirinda umubyibuho ukabije, guhangayika mu kazi, akipimisha inshuro zose zagenwe uko ari umunani, ndetse niba asanzwe afite uburwayi nka diabetes, umuvuduko w’amaraso, n’izindi ndwara agakurikiranwa kare, yagabanya ibyago byo kubyara igihe kitageze.”
Nkuranga avuga abantu bikunze kugora ari abatwite umwana urenze umwe kuko bo baba bakeneye kwitabwaho birushijeho.
Venutse Niyonsaba ni umubyeyi wabyaye abana bane badashyitse. Asobanura ko byari ibihe bigoye cyane kuko abo bana ari imfura ze nyuma y’imyaka 14 yarabuze urubyaro.
Ati “Uribaza ukuntu biba bimeze kubona abana nyuma y’imyaka 14 ukababona bafite ikibazo, ndetse na mama wabo akaza kugira ibibazo aho yabazwe nawe ubwo akaba aje kuba hano. Rwari urugendo rutoroshye ntakifuriza uwo ari we wese.”
Sekiza Fridorine wabyaye inda ifite ibyumweri 26, umwana we akamara amezi atatu muri NICU yavuze ko nk’umubyeyi uba utiteguye urwo rugendo.
Ati “Gutaha wabyaye ariko umwana umusize kwa muganga abantu ntibamenya niba bagushimira cyangwa niba bakwihanganisha. Aba ari ibihe bitoroshye ariko turashimira abaganga badufasha uko bashoboye umwana akabaho.”
Kugeza ubu iyi gahunda yo gufasha abana bavutse batagejeje igihe iba mu bitaro by’akarere gusa.
Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Athanase Rukundo, yavuze ko abana bavuka batagejeje igihe ari ikibazo kizwi gusa ubu hari no gushakishwa uburyo abavutse muri ubwo buryo bajya banagezwa ku bitaro bishobora kubitaho.
Ati “Ikibazo cy’imbangukiragutabara zishobora gutwara aba bana turabizi ko gihari kandi kiri kwigwaho. Ikindi turi gukora ni kugerageza kugeza ibikoresho by’ibanze mu bitaro byose, kongera umubare w’abaganga bita kuri aba bana kugira ngo turebe ko twagabanya imibare y’abapfa bavutse muri ubu buryo.”
Dr. Theopista Kabuteni wari uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, yashishikarije ababyeyi gukoresha uburyo bwa Kangaroo Mother Care.
Ni uburyo bukoreshwa mu guheka abana bavuka batagejeje igihe cyangwa bavukanye ibiro bike, aho umubyeyi aheka umwana mu gatuza bombi nta mwenda bambaye (skin to skin contact). Bikorwa guhera umwana akivuka ndetse bigakorwa umwanya munini.
Inzobere mu buvuzi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, Dr Manzi Emmanuel, yashishikarije ababyeyi gukomeza kwita ku bana babo ndetse abashimira kubyo bamaze kugeraho. Yanashimiye kandi mikoranire ya OMS, UNICEF, RBC na Minisiteri y’Ubuzima mu guteza imbere ubuzima bw’abana.
Muri uyu muhango KFH yahuguye ababyeyi ku buryo bakwita ku bana bavutse batagejeje igihe, aho beretswe uburyo bwo gushaka amashereka n’akamaro kayo, uburyo bwo guheka umwana mu gatuza(Kangaroo mother care), n’ibindi umubyeyi akenera kugira ngo yite kuri uwo mwana.
Imibare ya Minisitiri y’Ubuzima igaragaza ko mu bana bari hagati y’ibihumbi 37 na 40 bavuka buri mwaka mu Rwanda, 10% bavuka batagejeje igihe.
Iyi minisiteri yagaragaje ko muri abo bavuka, 36% bapfa bazize ingaruka zo kuvuka igihe kitageze naho 60% bapfa batarageza umwaka umwe. Imibare kandi igaragaza ko 45% by’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu baba baravutse batagejeje igihe.
Ni umuhango wasojwe n’ubuhamya bw’ababyeyi ndetse no gusura ababyeyi bagifite abana muri ibi bitaro aho KFH yageneye ababyeyi bose impano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!