Minisitiri w’Ingabo wa Burkina Faso, Kassoum Coulibaly, yasobanuye ko nyuma y’aho muri Nzeri 2023 ibi bihugu bigiranye amasezerano y’ubufatanye mu bukungu no mu gisirikare, ikigezweho ari ugusuzuma uburyo hashingwa umuryango uyashingiyeho.
Nk’uko The Citizen yabitangaje kuri uyu wa 16 Gashyantare 2024, Minisitiri w’Ingabo wa Niger, General Salifou Modi, yasobanuye ko uyu muryango numara gushingwa, uzazana ibyishimo mu batuye mu bihugu bitatu.
Perezida w’inzibacyuho wa Niger, General Abdourahamane Tiani, mu mpera z’icyumweru gishize yatangaje ko ibi bihugu biteganya kujya bikoresha ifaranga rimwe, asezeranya ababituyemo ko buzaba uburyo bwo kwigobotora ubukoloni.
Ibi bihugu byose byabaye muri CEDEAO kuva yashingwa mu 1975, byatangaje gahunda yo kuyisohokamo tariki ya 28 Mutarama 2024 bitewe n’ibihano yabifatiye, bijyanye n’uko abasirikare babiyoboye bahiritse ubutegetsi bwariho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!