Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’abakozi n’umurimo, Muyabaga Venuste, asobanura ko iri perereza ryakozwe nyuma y’aho bigaragaye ko hari abakozi 1504 bo muri uru rwego rw’uburezi batagaragara mu kazi.
Yagize ati “Muri abo, abagera ku 1405 ni bo bahembwa binyuze muri Minisiteri y’abakozi n’umurimo.”
Uyu muyobozi yasobanuye ko iri perereza ryatangiye mu gihe hari imishahara ya bamwe muri aba bakozi 1405 batajya mu kazi yari yaramaze guhagarikwa, ariko bishingira ku mpamvu zitari iyi.
Ati “Twasanze imishahara y’abakozi 296 yaramaze guhagarikwa kubera impamvu zitandukanye.”
Muyabaga yatangaje ko iri perereza ryasanze hari 1109 bari bagihembwa kandi batagaragara mu kazi, icyemezo cyo guhagarika imishahara yabo gifatwa muri Mutarama 2024.
Yagize ati “Ni cyo cyatumye abakozi bagera ku 1109 basigaye kuri urwo rutonde rw’abakekwaho guhembwa batari ku kazi twabahagarikiye imishahara muri uku kwezi kwa Mbere.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!