Uyu munyamakuru yahohotewe ubwo yarimo atara amakuru ku rupfu rwa Gen.Adolphe Nshimirimana, wahoze ari Umugaba mukuru w’ingabo mu Burundi.
Amakuru atangazwa na RFI, avuga ko ibi bitangazamakuru byamaganiye kure ihohoterwa ryakorewe umunyamakuru wabyo mu ibaruwa byandikiye Perezida Nkurunziza.
Nyuma y’iminsi 11 yakiriye iyo baruwa, Perezida Nkurunziza yaje gusohora itangazo ryamaganira kure igikorwa cy’ubunyamaswa cyakorewe Esdras Ndikumana na bamwe mu bakora mu rwego rw’ubutasi bw’u Burundi.
Perezida Nkurunziza yanasabye ukuriye uru rwego gukemura icyo kibazo, kubera ko byasebeje u Burundi kandi ari igihugu kigendera ku mategeko.
Ariko nyuma y’iri tangazo ryasohowe na Perezidansi y’u Burundi nta cyakozwe, ubuyobozi bwa RFI na AFP bwarongeye bwandikira Perezida tariki ya 22 Nzeri 2015 ariko kugeza magingo aya ntibarabona igisubizo.
Uru rujijo nirwo rwatumye bajyana ikirego cyabo mu rukiko kugira ngo abahohoteye umunyamakuru wabo babiryozwe.
Hashize amezi arenga abiri Esdras Ndikumana avurirwa mu mahanga, akaba akeneye ko abamuhohoteye bahanwa kugira ngo agaruke mu Burundi gukora akazi ke nta bwoba.





Ibitekerezo 0