00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Busingye yasabye abanyamabanga bahoraho gukumira ibihombo Leta ikura mu manza itsindwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 1 September 2017 saa 03:39
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yasabye abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri zitandukanye gukora ibishoboka byose igihombo Leta igira bitewe n’imanza iburana n’abaturage igatsindwa, kikagabanuka binyuze mu kubisuzuma mbere y’uko ijyanwa mu nkiko.

Ibi yabigarutseho ku wa 1 Nzeri 2017 atangiza amahugurwa y’umunsi umwe y’abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Imari n’iginamigambi, Ibikorwa remezo n’iy’Ubutegetsi bw’igihugu.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko ubu imyumvire y’uko umuntu uburanye na Leta agomba kuyitsinda agabwa akayabo k’indishyi, zivugwa ko zishyira Leta mu gihombo yahindutse.

Hari ingero zimwe z’aho Leta yatsinze imanza, nk’urwo abakozi 10 b’ibitaro bya Kirehe bakatiwe gufungwa imyaka 7 bazira kunyereza arenga miliyoni 67 Frw, bategetswe kuyagaruza bakanatanga indishyi y’arenga miliyoni ebyiri kuri buri wese.

Minisitiri Busingye yatangaje ko aya mahugurwa bahawe n’ikigo mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka(KIAC), agamije gushakira hamwe icyakorwa kugira ngo ifaranga rya leta rikoreshwe ibifitiye abaturage akamaro.

Yagize ati “Twatumiye uru rwego, kugirango tuganire ku buryo dukora, bariya ni abantu bazobereye mu bumenyi bwo guhuza abantu bafitanye ibibazo, uburyo bagabanira na bo, uburyo babaha icyizere, uburyo batamena amabanga yabo[…]. Ni ukubafasha kugira ngo akazi kacu tugashyire ku rundi rwego rw’imikorere rutange umusaruro vuba. Igikomeye cyane ni uko leta itongera guhomba.”

Yongeye ati “Icyo mbasaba ni ukudukorera raporo yo kuvuga ngo aya mafaranga agiye ate, mbese twakoze ibishoboka byose ngo twirinde ko iki gihombo cyahaho, twakoze ibishoboka byose ngo twirinde ko iri kosa ryabaho, ni inde muyobozi cyangwa urwego rwatumye iki kibazo kivuka natwe tukamenya izindi ngamba tugomba gufata kugira ngo ifaranga rya Leta rijye rikorera umunyarwanda aho kwishyura indishyi.”

Minisitiri yavuze ko iyo Leta yarezwe cyangwa iri hafi kuregwa, bimenyeshwa urwego rw’intumwa nkuru ya Leta, rukagerageza kuzikemura zitagiye mu nkiko, rukabisuzuma binyuze mu kuganira n’abafitanye ibibazo na Leta n’abanyamategeko babo, utanyuzwe akabona kujya mu nkiko, gusa ngo nta cyiza cyo kujya mu nkiko kuko uretse no gutinda no gukoresha amafaranga menshi, umuturage anahasiga imvune, bityo ko byaba byiza imanza zigiye zikumirwa.

Umunyamabanga mukuru wa KIAC, Dr. Masengo Fidèle, yavuze ko aya mahugurwa ari umwanya mwiza wo kwiga uburyo bwo gukemura ibibazo hagati ya Leta n’abaturage.

Yagize ati “Abo turi kuganira, ni abantu bafata ibyemezo niba ari ngombwa ko Leta ijya mu rukiko, turabona twakora ubwumvikane. Icyo tubaganiriza ni uburyo bwo kumvikana mu bijyanye no gukemura impaka kugirango babe bafite amakuru ahagije y’uko bakwitwara muri izo nama baganira n’abashaka ko Leta ibishyura. Amahugurwa nk’aya atuma ababishinzwe bakora neza, bunguka ubumenyi ariko nanone no kureba uburyo byakorwa niba hari icyo abantu babwigiraho hagamijwe kunoza imikorere.”

Ubushinjacyaha buheruka kubwira IGIHE ko mu mwaka wa 2016/17, bwakiriye dosiye 373, ziregwamo abantu 502 baregwa ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu birimo ruswa, kurigisa umutungo wa Leta, gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri uwo mwaka bwaburanye dosiye zigera kuri 357 ziregwamo abantu 370. Muri abo, abahamijwe ibyaha ku rwego rwa mbere (bashobora kujurira) baregwaga kurigisa asaga miliyari eshatu kandi bategetswe kuyagaruza bakagerekaho n’ihazabu ya miliyari hafi enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye yasabye aba bayobozi gukumira ibibazo bituma leta itsindwa
Umunyamabanga Mukuru wa KIAC, Dr Masengo Fidele yavuze ko aya mahugurwa ari umwanya wo kwiga uburyo bwo gukemura ibibazo
Itsinda ry'abahabwa amahugurwa n'abayobozi ba Minijust na KIAC mu ifoto rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages