00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meya wa Ngoma yahishuye icyabafashije kwesa imihigo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 March 2026 saa 12:29
Yasuwe :

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko kimwe mu byabafashije kuza ku isonga mu mihigo y’uturere y’umwaka wa 2024/2025 ari isuzuma bikorera haba mu bayobozi ubwabo no mu baturage, binyuze muri gahunda bise ‘Bwije Nkoze Iki’.

Imihigo y’Uturere mu mwaka wa 2024/2025 igaragaza ko Akarere ka Ngoma kabaye aka mbere n’amanota 77,2%, mu gihe aka nyuma ari Nyabihu n’amanota 54,4%.

Niyonagira yagaragaje ibanga bakoresheje ryabafashije kuza imbere mu mihigo.

Ati “Uriya mwaka nk’uko bigaragara, hari hari ibikorwa, hari imishinga ariko habaye imbaraga mu kuyikurikirana neza, umunsi ku munsi. Tugira agashya mu Karere ka Ngoma kitwa bwije nkoze iki? Ako gashya rero turakifashisha buri munsi aho dusuzuma ibikorwa haba muri za nkingi eshatu, ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza.”

Yakomeje ati “Yaba umufatanyabikorwa, umuyobozi n’umuturage bwije akoze iki mu mihigo afite. Hari n’utundi dushya tugenda twifashisha nko kuvuga ngo nta wampiga mu bipimo aho tureba ibipimo bisa n’ibiri inyuma tukabishyira ku meza.”

Yanagaragaje kandi ko hari gahunda yo gukoresha amarushanwa mu ngeri zitandukanye mu nzego bikigaragara ko ziri inyuma kugira ngo nazo zizamurwe.

Ati “Bikunze kuba ari ibipimo bitanu, tukavuga ngo tugiye gukoresha gisa n’amarushanwa kandi n’abaturage babigizemo uruhare. Iyo bagiyemo barahiganwa kandi ababaye aba mbere tukabashimira ku buryo bw’umwihariko.”

Yanasobanuye kandi ko gahunda yo gushyira hamwe hagati y’abayobozi n’abaturage igira uruhare mu kuzuza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

Ati “Hamwe n’izindi ngamba zo kugira imihigo iyacu kuyikurikirana umunsi ku wundi, kuganira n’abari kuyishyira mu bikorwa, niba ari ukubaka, ni ba rwiyemezamirimo guhana amakuru twese tugashyira hamwe. Niba ari ikibazo kivutse tukacyumva kimwe kandi tukagikemurira rimwe hanyuma n’umuturage agakurikiranira aho ari ibimureba.”

Akarere ka Nyabihu ni ko kaje ku mwanya wa nyuma kagize amanota 54.3%, gakurikiye aka Rulindo kabaye aka 26 n’aka Rutsiro kabaye aka 25.

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yagaragaje ko icyatumye Akarere abereye umuyobozi kaza ku mwanya wa nyuma mu kwesa imihigo ya 2024-2025, byatewe n’umuhanda wa Tubungo-Nyakiriba wagombaga kujya ku kigo nderabuzima utarakozwe kubera ibihe by’imvura byabaye bibi cyane.

Ati “Mu kugenzura imihigo, igikorwa nk’icyo kigira ingaruka nziza ku muturage iyo kitabashije kugerwaho, gihita gishyira umuntu kuri zero. Navuga ko icyo ari kimwe mu byo twabonye ariko na none hari n’ibindi uba ugenda ureba...ntabwo navuga ko impamvu aba ari izo gusa buriya natwe ubwacu turireba tukabona ko hari ahandi hantu hakwiriye gushyirwamo imbaraga cyane.”

Imihigo y’Uturere mu mwaka wa 2024/2025 igaragaza ko Akarere ka Ngoma kabaye aka mbere n’amanota 77.2%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages