00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Centrafrique: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe kurangwa n’ubunyamwunga mu kazi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 February 2016 saa 09:11
Yasuwe :

Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu gihugu cya Centrafrique, babashimira kuba bakora akazi kinyamwuga kandi barangwa n’imyitwarire myiza.

Izo ntumwa esheshatu z’Umuryango w’Abibumbye zari ziyobowe na Mark Kroeker, wigeze kuba umuyobozi w’abapolisi babungabunga amahoro muri icyo gihugu. Hamwe n’iryo tsinda, ku wa 26 Gashyantare bagiye kwirebera uko inshingano bahabwa n’Umunyamabanga muru wa Loni zo kubungabunga amahoro zishyirwa mu bikorwa.

Mu bindi uyu muyobozi n’abo bari kumwe barebaga harimo imiterere y’ubuyobozi ndetse n’ubushobozi bw’abapolisi hagamijwe ko bagera ku musaruro w’ibyo basabwa.

Iryo tsinda ryari rishishikajwe no kumenya byimbitse imiterere y’akazi, imbogamizi n’ibindi bikenewe mu kazi, hagamijwe gufata ingamba z’uburyo abari mu bwa Minusca bafashwa kubona ibikoresho kugira ngo buzuze neza inshingano zabo.

Muri urwo ruzinduko, Mark Kroeker yashimye akazi keza gakorwa n’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda, cyane cyane ubunyamwuga n’ikinyabupfura bibaranga mu kazi.

Bashimye kandi uruhare rw’u Rwanda mu kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi.

Ukuriye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, ACP Gilbert Gumira, yeretse izo ntumwa ubushobozi n’imbaraga by’itsinda ayoboye, umutekano w’aho bakorera, uko akazi kabo kaba gateye, ibyagezweho, imbogamizi n’ibindi bateganya gukora kugira ngo bakomeze kuzuza inshingano zabo neza.

ACP Gilbert Gumira yagize ati “Bimwe mu byo twagezeho harimo gufata imodoka 22 na moto 31 zari zaribwe tukaba twarazigaruje. Twabashije kandi gutahura imbunda 42, gerenade 73 ndetse n’amasasu 74 akoreshwa n’imbunda zitandukanye. Ibi byose bikaba byaratanzwe ku bushake n’abo twabifatanye”.

ACP Gumira kandi yasobanuriye izo ntumwa akandi kazi kajyanye n’ibikorwa birebana no gucunga umutekano w’aho abantu benshi bahurira, birimo gufata abakekwaho ibyaha, kurinda ibikorwa remezo; ibi n’ibindi byinshi byagezweho kandi bikorwa kinyamwuga.

Ibiva mu isuzumwa ryakorwaga n’iri tsinda bishyikirizwa urwego mpuzamahanga ruzwi nka “International Security Sector Advisory Team (ISSAT) rukorera i Genève mu Busuwisi.

Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zashimye ikorere y’abapolisi b’u Rwanda bari mu gihugu cya Centrafrique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages