Igihe cy’iminsi mikuru ni umwanya mwiza wo kwishimira ibyo abantu bagezeho mu mwaka wose ndetse no gusabana n’inshuti n’imiryango yabo.
Century Park Hotel mu gufasha abakiliya bayo kuryoherwa n’ibi bihe, yashyizeho gahunda zidasanzwe zijyana n’ibiciro byoroheye buri wese uyigana.
Uhereye kuri Noheli, iyi hoteli ibinyujije muri restaurant zayo nka Billy’s Bistro Bar na Tung Chinese Cuisine yamamaye ku ndyo zo muri Aziya, izategura ifunguro ryagenewe abantu babiri rizaba rigurishwa 26 000 Frw.
Kuri uyu munsi kandi hateguwe ‘brunch’ igizwe n’amapaki arimo izagura 26.000 Frw na 14.000 Frw ku bana irimo amafunguro n’ibinyobwa bidasembuye.
Hari izishyurwa 34.000 Frw igizwe n’amafunguro aherekejwe na ‘cocktail’ ndetse n’ibirahure bibiri bya ‘house wine’. Hari n’ifite umwihariko wa ‘Sparkling wine’ izishyurwa 40.000 Frw.
Ku 24 Ukuboza 2023 kandi hazaba hateguwe ‘brunch’ imaze kubaka izina aho abakuru bazishyura 26.000 Frw, akaba 14.000 Frw ku bana.
Century Park yubatswe mu buryo uyirimo aba yitegeye Kigali yose; ibi ni byo byatumye bategura ijoro risoza umwaka aho abakiliya bazabasha kwirebera uburyo haturitswa urufaya rw’ibishashi by’umuriro [Fireworks], bibinjiza mu mwaka mushya.
Muri restaurant zo muri iyi hotel hiyongereyeho Chillax Lounge hazatangwa amafunguro n’ibinyobwa bitandukanye.
Tariki ya 1 Mutarama 2024, bizaba ari ibicika kuri Century Park Hotel kuko mu byo yateganyirije abakiliya bayo harimo ipaki igura 28.000 Frw na 14.000 Frw ku bana aho uhabwa amafunguro y’ubwoko butandunye n’ibinyobwa bidasembuye.
Kuri ibi hiyongereyeho ‘cocktail’ na ‘house wine’ hishyurwa 34.000 Frw hajyaho ‘sparkling wine’ bikaba 40.000 Frw.
Iyi hoteli ntiyatekereje ku gufata amafunguro gusa ahubwo n’abifuza kuharuhukira mu buryo bwo kuharara ntibibagiranye. Hari ‘appartement’ zitandukanye, zirimo iz’ibyumba bibiri, bitatu cyangwa bine. Zose ushobora kuzibona kuva ku 101$ harimo n’ifunguro rya mu gitondo.
Umukozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Century Park Hotel, Nsengiyumva Alphonse, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko bahisemo kwishimana n’abakiliya babo mu gihe cy’iminsi mikuru babategurira gahunda zidasanzwe.
Ati “Buri munsi dukora uko dushoboye ngo dutange serivisi nziza ku batugana kuko ni inshingano zacu, ku birenze ibi rero twashyize imbere kumva ibyifuzo by’abatugana. Niyo mpamvu dukora ibishoboka byose ngo buri wese yiyumve mu buryo budasanzwe.”
“Baba abakuru, abana, umuryango, amatsinda, abafite ubushobozi buringaniye bose turabumva tukabategurira ibijyanye n’ibyifuzo byabo.”
Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama imaze kubaka izina mu gutanga serivisi zinoze n’ubwiza buyitatse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!