00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CLADHO yahagurukiye kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 14 June 2013 saa 05:17
Yasuwe :

Nubwo imiryango itandukanye muri Afurika igifite imyumvire ko umwana ari ingufu z’umuryango kuva akivuka, umwana ukiri muto ukoreshejwe imirimo ivunanye atakaza icyizere cy’ahazaza mu gihe yari kuzaba umuntu ukomeye, ibi ni ibitangazwa n’impuzamiryango CLADO iharanira uburenganzira bwa muntu.
Umuyobozi w’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) Jackline Kamanzi Masabo, avuga ko ko abana bafite ubuzima bwiza ari ikirango cy’umuryango ufite umutekano kandi unateye imbere. (…)

Nubwo imiryango itandukanye muri Afurika igifite imyumvire ko umwana ari ingufu z’umuryango kuva akivuka, umwana ukiri muto ukoreshejwe imirimo ivunanye atakaza icyizere cy’ahazaza mu gihe yari kuzaba umuntu ukomeye, ibi ni ibitangazwa n’impuzamiryango CLADO iharanira uburenganzira bwa muntu.

Umuyobozi w’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) Jackline Kamanzi Masabo, avuga ko ko abana bafite ubuzima bwiza ari ikirango cy’umuryango ufite umutekano kandi unateye imbere.

Ku bufatanye n’umuryango Benimpuhwe, CLADHO yijihije umunsi w’Umwana w’Umunyafurika kuri uyu wa 13 Kamena, ku nsanganyamatsiko igira iti “Duteze imbere imibanire myiza mu miryango twamagana imirimo mibi ikoreshwa abana.”

CLADHO yafashe iya mbere mu kwizihiriza uyu munsi mu kigo cyubatswe n’Umuryango Benimpuhwe, giherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rilima n’ubwo uteganyijwe taliki ya 16 Kamena ku rwego rwa Afurika.

Agendeye kuri iyi nsanganyamatsiko Kamanzi yagize ati “Ibibazo by’uburaya, ubwomanzi, kujya ku mihanda ndetse n’abishora mu biyobyabwenge bakiri bato, babiterwa n’uko nta mahoro baba barabonye mu miryango yabo.”

Kamanzi yakomeje avuga ko igihe umwana adahawe uburenganzira bwe n’ababyeyi bimuviramo kwangiza ahazaza he, n’ubuzima bwe bwose.

Nk’uko bitangazwa na Ruboneka Suzana Umuyobozi mu muryango Benimpuhwe, iki kigo kibumbiye hamwe abana basaga 300 basubijwe mu ishuri nyuma y’aho bari bararitaye. Bityo ahimira ubufatanye bwa CLADHO mu kwibuka umwana w’Umunyafurika.

Uyu munsi wajyanye no gukora ubukangurambaga ku babyeyi bareresha muri iki kigo, n’abana bacyigamo aho bagomba guhagurukira kwamagana imiromo mibi yose igikoreshwa abana nko gucukura ibirombe, ibikorwa by’ubuhinzi buvunanye, n’indi mirimo imuvutsa uburenganzira bwe.

Abana bari baje kwizihiza uyu munsi
Jackline KAMANZI MASABO, Umuyobozi wa CLADHO

Foto: Kwitonda JC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages