Ni igikorwa cyabereye ku Ishuri rya Green Hills Academy riherereye Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2019.
Cyabanjirijwe no kwishyushya aho abacyitabiriye bakoze imyitozo ngororamubiri, urugendo rw’amaguru muri aka gace iri shuri riherereyemo hatangwa ubujyanama bujyanye n’iyi ndwara ikunze kwibasira benshi.
Ni igikorwa cyahuriranye n’ukwezi k’ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri y’ibere ku Isi. Abantu bacyitabiriye bipimishije banagirwa inama ku mirire bakwiye gufata ngo birinde iyi ndwara.
Iki gikorwa cyari gifite intego yo gushishikariza abantu ‘Kwikunda, Kwimenya no Kwipimisha’ kugira ngo ubuzima bwawe bukomeze gusugira no gusagamba.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yabwiye IGIHE ko batekereje iki gikorwa kubera ko basanze kuba basanzwe batanga serivisi z’imari bidahagije ahubwo hari byinshi bakora bagasigasira ubusugire bw’ubuzima bw’Abanyarwanda.
Ati “Cogebanque ni ikigo cy’imari ariko na none tureba abo dukorera, uku kwezi kwahariwe kanseri y’ibere nkatwe twemera ko umubyeyi afite uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda cyane cyane mu itembere rya banki dukorera.”
“Biba byiza rero iyo dukanguriye abantu kwirinda no kumenya ibijyanye n’iyi ndwara kuko iri mu zica abantu benshi. Abagore bari muri bamwe duha serivisi, tubakangurira kwisumisha bakimenya hakiri kare kugira ngo bafate ibyemezo by’ahazaza ngo tutazabura abakiliya n’abaturarwanda.
Yakomeje avuga ko ikintu cy’ingenzi cyatumye bifatanya na BCIEA bagiraga ngo Abanyarwanda bamenye ko iyi ndwara ihari, barebe n’ububi bwayo.
Ati “Ikintu tuba dutegereje, abantu baba bazi ko Cogebanque ari ikigo cy’ubucuruzi ariko sosiyete ubu ukoreramo biba bisaba kugira ngo ugire icyo wakora izamuke, mu myumvire no mu mibereho yabo. Twagira ngo abaturage bamenye ko iki kibazo gihari ariko leta ikaba yarazanye abaganga babizobereyemo bafite ibikoresho byiza byabafasha.”
Inzobere mu by’ubuzima zigaragaza ko kanseri y’ibere ivurwa igakira, cyane cyane iyo yagaragaye hakiri kare ndetse ikavurwa kare. Gusa ikibazo ni uko mu Rwanda mu bantu 10 000 barwaye kanseri muri rusange abivuza ni 3000 gusa.
Ishami rya Loni ryita ku buzima (OMS) rigaragaza ko mu 2018 kanseri zishe abarenga miliyoni 9.6 muri miliyoni 18.1 z’abari bazirwaye. Iyi raporo yerekanye ko mu Rwanda habarurwa 10 000 by’abarwaye kanseri zitandukanye aho iy’ibere iza ku mwanya wa kabiri nyuma y’ifata inkondo y’umura.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko mu 2017 abarwayi barenga 500 bivurije kanseri y’ibere hirya no hino ku bitaro.
Kanseri y’ibere nta kiyitera kizwi ariko akenshi ngo bijyana n’imiterere ya muntu nko kuba ari umugore cyangwa umugabo, imyaka umuntu afite kuko yibasira cyane abakuze, uruhererekane rw’imiryango n’ibindi.
Amafoto: Munyarugerero Gift



















TANGA IGITEKEREZO