Abakozi ba COPEDU Plc ni bamwe mu bitabiriye iyi siporo, bahagurukiye kuri BK Arena i Remera berekeza ku nyubako ya Kigali Heights aho bahuriye n’abandi.
Bakihagera bafatanyije n’abo bahasanze kunanura imitsi. Siporo Rusange y’uyu munsi yari ifite umwihariko wo gushishikariza abagore kuyitabira binyuze mu bukangurambaga bwa #AbagoreTwagiye.
Binyuze muri ubu bukangurambaga, abayobozi batandukanye bashishikarije umugore gukora siporo ari nabyo bizamufasha muri gahunda z’iterambere.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi muri COPEDU Plc, Uwingabire Solange yavuze ko igikorwa cya siporo cya #AbagoreTwagiye kidahabanye n’intego z’iki kigo kuko no muri serivisi gitanga mu guteza imbere umugore kireba impande zose.
Ati “Uyu munsi twakoze siporo ivuga #AbagoreTwagiye, ntabwo iri kure y’intego yacu nka COPEDU Plc igendanye no kuba duteza imbere umugore, ari nayo mpamvu dushobora kuyihuza n’ubwoko bwa kimwe mu byo ducuruza cya ’Igire Mugore’ nubwo atari yo gusa.”
“Ibyo byose tubiha abagore tutagiye kure abagabo ariko by’umwihariko umugore agahora ku isonga. Nta hantu na hamwe COPEDU Plc ishobora gusigara inyuma mu guteza imbere umugore, akaba ariyo mpamvu uyu munsi twaje muri siporo kugira ngo tumushyigikire haba mu bukungu ndetse no kuba yagira ubuzima buzima.”
Uwingabire yashishikarije buri wese ukora akazi ka buri munsi ko akwiriye gukora siporo kenshi gashoboka kugira ngo abe yabasha no kugatangaho umusaruro.
COPEDU Plc ni ikigo cy’imari kimaze imyaka 26 gitanga serivisi zo kubitsa no kuguriza abantu bose ariko kikagira umwihariko ku nguzanyo z’abagore.
Kuri ubu 71% by’imigabane ya COPEDU Plc, ifitwe n’abagore. Komite nyobozi yayo igizwe n’ubwiganze bw’abagore ku kigero cya 66%, ikagira amashami 11 hirya no hino mu gihugu, icyenda muri yo ayoborwa n’abagore. Mu bakozi bayo bose, 63% ni ab’igitsina gore.
Amafoto: Dukundane Ildebrand



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!