Nibyo byabaye kuri Abayisenga Fabrice, umusore w’imyaka 26 utuye mu murenge wa Rugerero wakoze imashini ifasha abantu gukaraba badakoze ku icupa ririmo umuti wica udukoko (hand sanitiser) mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus.
Uyu musore usanzwe ukora ibijyanye no gusudira ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu buzima busanzwe yavuze ko ajya gukora ako kamashini, yabitewe no kujya kwa muganga, akabona abahaje bose bafata ku icupa bakanda.
Abayisenga avuga ko byamuteye inkeke, abona ko iryo cupa ririmo umuti tidacunzwe neza rishobora kuba intandaro yo gukwirakwiza icyorezo kurusha kugihashya.
Ati “Nari ngemuriye umuntu urwaye mu bitaro bya Gisenyi mbona uburyo abaganga bakozaho igikumwe, hanyuma agafata icupa ririmo umuti mbona ko biteye inkeke. Byatumye ngira igitekerezo cyafasha abaganga kwirinda bagakaraba badakoze ku icupa nuko nkora iyi mashini.”
Abayisenga imashini ye ifite akantu ukandagiraho, hanyuma umuti ukisuka umuntu agatega ibiganza aho gukoraho. Yayise Cyuzuzo ngo kuko yuzuzanya n’abantu mu ngamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya covid 19’.
Uretse kwa muganga, ako kamashini ngo gashobora kwifashishwa ahantu hose hahurira abantu benshi nk’ahategerwa imodoka, ku mashuri, mu biro n’ahandi.
Ati’ “Nabonye no mu ngendo bigorana abagenzi bakagenda bahererekana icupa ririmo umuti cyangwa ugasanga shoferi ariwe ugenda mu bagenzi abakarabya. Nagize igitekerezo cyatuma umuntu yikarabya akoresheje umuti nta handi hantu arakora.”
Yakomeje avuga ko izo mashini yamaze kuzigeza yashyize ku biro by’akarere ka Rubavu, ku bitaro bya Gisenyi n’ahandi.
Imashini za mbere yagiye azitanga nk’impano ariko asaba gufashwa agakora nyinshi ku buryo zigezwa hirya no hino mu gihugu.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rubavu, Mutangana Emmanuel yashimye iki gikorwa, yizeza ko bazamukorera ubuvugizi agafashwa.
Ati” Ni igikorwa kiza bitewe n’igihe turimo. Tugomba guhanga udushya ahubwo turamusaba ko yabyifashisha akabibyaza umusaruro, twebwe tuzamufasha kumuhuza n’ibigo by’imari no kumenyekanisha ibihangano bye’’.
Uretse Abayisenga Fabrice mu karere ka Rubavu hari urundi urubyiruko rwakoze ibikorwa bitandukanye byo kurwanya Coronavirus harimo nk’amasabune, imiti yica udukoko ndetse harimo n’abarimo gukora imashini izajya inyuramo imodoka ikica udukoko twose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!