Imibare y’abamaze kwandura iki cyorezo mu bihugu byose bigize Umuryango wa EAC kugera kuri uyu wa gatanu, tariki ya 19 Kamena 2020, yiyongereyeho abantu 246, bagera ku 8 087; abakize biyongeraho 203, bagera kuri 2 670; mu gihe abamaze guhitanwa n’iki cyorezo bageze ku 173.
Igihugu cya Kenya ni cyo kihariye umubare munini w’abanduye kuko kihariye abarenga ½ cy’abanduye bose muri EAC, bakaba bagera ku 4257; Sudan y’epfo ni iya kabiri kuko ifite abanduye 1830; Uganda iza ku mwanya wa gatatu n’ubwandu bugera kuri 741; u Rwanda rwo rumaze kubarura abanduye 646; Tanzania yo ifite abanduye 509, mu gihe u Burundi bwo bumaze kubarura abagera ku 104.
Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gihana imbibi n’ibihugu byinshi byo muri EAC, kimaze kubarura abanduye COVID-19 bagera ku 5 283, abamaze gukira ni 685, mu gihe abamaze gupfa bo ari 117.
Kugeza ubu imipaka ihuza ibihugu byo muri EAC iracyafunze ku ngendo zisanzwe z’abantu, ariko imodoka zitwara ibicuruzwa byambukiranya imipaka zo zemerewe kugenda.
Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byemeranyije ku ishyirwaho ry’uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa mu gukurikirana abashoferi batwara amakamyo n’imizigo yabo mu rwego rwo kurushaho guhangana na COVID-19.
Iri koranabuhanga ryiswe ‘EAC Regional Electronic Cargo and Drivers Tracking System’ rizajya rigenzurirwa ku cyicaro cy’ubunyamabanga bukuru bwa EAC, ryunganirwe n’ahandi hantu hane hateguwe mu bihugu bine ari byo Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ndetse no ku mupaka wa Nimule muri Sudani y’Epfo hakiri gutunganywa.
Iri koranabuhanga ryitezweho kujya risangirirwaho amakuru y’abashoferi batwara amakamyo […] uburyo bwari busanzwe bugenzurwa n’ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro ndetse n’inzego z’ubuzima mu bihugu byose bigize uyu muryango.
Gusangira aya makuru bizajya bikorwa mu buryo buciye mu mucyo kandi abashoferi bazajya basabwa gushyira ‘application’ y’iri koranabuhanga muri telefoni zabo bwite.
Gupima mu buryo buhoraho bizajya bikorerwa mu bice byateganyijwe kandi amakuru avuyemo asangizwe ibihugu byose bigize EAC.
Nubwo hari ingamba zihuriweho n’ibihugu byo muri EAC ariko, uburyo bwo kubahiriza amabwiriza yo guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19 ntiburi kubahirizwa kimwe imbere muri buri gihugu kiri muri uyu muryango.
Tanzania n’u Burundi biri mu bihugu bitigeze bishyiraho ingamba zihariye nko gushyiraho gahunda ya Guma mu Rugo, kwambara udupfukamunwa, guhana intera mu gihe abantu bahuriye mu ruhame […] ndetse ibi bihugu byavuzweho kudatangaza imibare nyayo y’abamaze kwandura COVID-19 nkuko bikorwa ahandi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) riherutse gutangaza ko ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bishobora kuzibasirwa cyane na COVID-19 ku buryo bukomeye ugereranyije n’ibindi bice by’isi, kuko ibikorwaremezo byo gufasha abaturage kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo bikiri bike […] ndetse n’amikoro y’ibihugu akaba akiri hasi cyane.
Ibihugu byo muri EAC biri mu byakiriye inkunga n’inguzanyo z’abantu ku giti cyabo, ibigo by’imari, ibihugu n’imiryango mpuzamahanga […] bizifashishwa mu rugamba rwo gukomeza guhangana na COVID-19.



















TANGA IGITEKEREZO