Ibi byanatumye abamaze kwandura Coronavirus ku Isi bagera kuri 3 065 176, ni mu gihe abamaze gupfa ari 211 636.
Mu gihe imibare ikomeje kuzamuka, Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus , yavuze ko iyo abatuye Isi baza kumvira amabwiriza uyu muryango watangaje mbere, iki cyorezo kitari kugera aho kiri uyu munsi.
Yagize ati “Isi yagombaga kuba yarumviye OMS ubwo yatangazaga ko yibasiwe, ibi ubwanjye nabitangaje tariki 30 Mutarama ubwo abantu 82 aribo bari bamaze kwandura ku Isi, ndetse nta muntu wari wagapfuye.”
Umujyanama wungirije mu by’umutekano wa Perezida Donald Trump, Matthew Pottinger, nawe yavuze ko Trump yagiye asabwa guhagarika ingendo z’indege zerekezaga ku mugabane w’i Burayi muri Gashyantare ariko ntabyumve, ngo yaje kumvira ibyo yabwirwaga tariki 11 Werurwe iki cyorezo kigeze ahantu hakomeye.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo zikomeje kuza imbere mu bimaze kugira umubare w’abanduye n’abishwe na Coronavirus ku Isi, Espagne iraza ku mwanya wa kabiri kuko handuye abantu 229 422 hamaze gupfa 23 521, mu Butaliyani handuye 199 414 hamaze gupfa 26 977, mu Bufaransa handuye 165 842 hamaze gupfa 23 293.
Mu Budage handuye abantu 158 758 hapfuye 6 126, naho mu Bwongereza handuye abantu 157 149 abamaze gupfa ni 21 092.
Ku mugabane wa Afurika wose hamaze kugaragara abantu 34 047 banduye Coronavirus, abamaze gupfa ni abantu 1 472 naho abakize ni 10 575.
Afurika y’Epfo nicyo gihugu kimaze kugira abafite ubwandu bwinshi kuko ari 4 793 abamaze gupfa ni 90, ikurikirwa na Misiri ifite abanduye 4 782 naho abapfuye ni 337.
Algeria nicyo gihugu gifite abamaze gupfa benshi kuri uyu mugabane bangana na 432 mu gihe abanduye ari 3 517.
Muri Afurika y’Iburasirazuba igihugu kiza imbere mu bwandu bwinshi ni Kenya handuye 363 hapfuye 14, mu Rwanda handuye 207 nta n’umwe urapfa mu gihe abamaze gukira ari 93, muri Tanzania handuye 299 hamaze gupfa abantu 10, muri Uganda ho hamaze kwandura 79, mu Burundi handuye abantu 11 hapfa 1 naho muri Sudani y’Epfo hamaze kwandura abantu batandatu.



















TANGA IGITEKEREZO