00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cyanzayire yibukije abanyamategeko ko ubutabera butari uguhana gusa

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 25 May 2026 saa 07:16
Yasuwe :

Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, Aloysie Cyanzayire, yagaragaje ko abantu bakwiye kumva ko gutanga ubutabera atari uguhana wihanukiriye gusa kuko ubutabera bubereyeho kugarura amahoro no kunga umuryango.

Ibi yabitangaje ku wa 22 Gicurasi 2026, mu nama yahurije hamwe abayobozi batandukanye bakora mu butabera, yigaga ku buryo hashyirwa imbaraga mu gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.

Uyu mucamanza yagaragaje ko kuva gahunda yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko yatangira mu 2022, yagaragaje umusaruro ukomeye ku buryo mu myaka iri mbere bishoboka ko ari bwo buryo buzajya bwifashishwa mu gukemura amakimbirane kurusha kwirukira mu nkiko.

Ati “Ubutabera ntabwo butangirwa mu gutanga ibihano gusa ahubwo ubutabera ni no kunga umubano, guhuza imiryango no gusigasira agaciro k’ikiremwamuntu. Ibyo rero urebye uburyo rusange dukoresha ubona budakurikiza ibyo byose kuko ahubwo hari igihe usanga imanza zizanye andi makimbirane kuko mu rukiko habamo utsinda n’utsindwa kandi nta muntu burya wishimira gutsindwa.”

Kuva mu 2022 imanza nshinjabyaha zirenga ibihumbi 34 zakemuwe binyuze mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha. Ni mu gihe imanza nshinjabyaha 1.335 zakemutse binyuze mu buhuza mu 2026.

Cyanzayire ati “Iyo turebye umusaruro wavuye muri gahunda yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko tubona ko ari gahunda ikwiye gushyirwamo imbaraga ku buryo mu myaka iri imbere amakimbirane azajya agera mu nkiko ari ayananiranye gusa.”

Avuga ibi mu gihe ubutabera butisunze inkiko bwagize uruhare mu igabanyuka ry’ubucucike mu magororero kuko bwagabanyutse ku kigero cya 24,4% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.

Iyi gahunda yagabanyije kandi ibirarane mu nkiko kuko mu 2022 ibirarane by’imanza byari ku ijanisha rya 62% ariko 2025 yasize bigeze kuri 49%.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere iyi politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, Ishuri Rikuru Ryigisha Rikanateza Imbere Amategeko (ILPD), ryatangije gahunda y’amahugurwa ku rwego rw’igihugu ku bwumvikane bwo kwemera icyaha (Plea Bargaining) n’ubuhuza hagati y’uwakorewe icyaha n’uwagikoze (Victim-Offender Mediation).

Ni gahunda yatangiranye na Gicurasi izarangira muri Nyakanga 2026, ikaba izahugura abantu bari mu rwego rw’ubutabera, barimo abacamanza, abashinjacyaha, abagenzacyaha n’abavoka.

Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yasobanuye ko aya mahugurwa azajya atangwa mu gihe cy’iminsi itanu aho iminsi ibiri ya mbere bazajya bigamo uko Abanyarwanda bakemuraga amakimbirane mbere y’umwaduko w’abazungu.

Ati “Uburyo dukoresha uyu munsi usanga ahanini ari ubwakomotse ku banyamahanga nyamara natwe twari dufite uburyo bwacu dukemuramo amakimbiranye burimo inzira ya muhinyuza, inzira ya rushyamo n’izindi. Ihame rikuru akaba ari uko amakimbirane hagati y’abantu ku giti cyabo iyo atitondewe ashobora gusenya igihugu.”

“Hari igihe rero usanga abanyamategeko batumva impamvu zo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ariko ni ikintu tugiye gushyiramo imbaraga na bake basigaye bakabyumba bagafasha no kuyakemura muri ubwo buryo.”

Abayobozi mu nzego zitandukanye z’ubutabera bagaragaje akamaro ko gukemura imanza muri ubu buryo kuko uretse kubafasha kugabanya ibirarane, kugabanya ubucucike mu magororero binatuma igihugu kigabanya amafaranga cyatakazaga mu gukemura imanza, kwita ku bagororwa, kongera amahoro n’ituze hagati y’abari bafitanye ibibazo n’ibindi.

Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda, Aloysie Cyanzayire yagaragaje ko ubutabera budatangwa binyuze mu gutanga ibihano gusa
Prof Sam Rugege wahoze ari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga mu Rwanda, yashimiye abanyamategeko bamaze kumva uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko
Abakora mu butabera biyemeje guteza imbere gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yagaragaje ko abanyamategeko bakwiye kumva akamaro ko gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ndetse bagakangurira ababagana kuyoboka iyo gahunda
Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe guteza imbere amategeko muri Uganda, Prof. Andrew Khawuka, yavuze ko bo ubu buryo babugeze kure ku buryo bamaze kwizigama arenga miliyari 38 UGX yashorwaga mu gukemura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages