Nyuma y’aho umukecuru witwa Nyiramuhima w’imyaka 69 y’amavuko, utuye mu kagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge asenyewe inzu yakodeshaga, akavuga ko ibyarimo byaburiwe irengero, ubuyobozi bw’aka kagari n’uregwa gusenya iyi nzu, ntibavuga rumwe aho ibi bintu byaba byararengeye.
Uyu mukecuru wakodeshaga ahitwa kuri 40 mu gace ka Nyamirambo, yasenyewe inzu yakodeshaga k’uwitwa Rwabukwisi kugeza ubu uba mu Buholandi ariko umutungo we ukaba wari uhagarariwe n’uwitwa Nahimana.
Ubwo IGIHE twagiranaga na Nyiramuhima, yadutangarije ko ubwo iyi nzu yazaga gutezwa cyamunara kugira ngo uyu mutungo uhabwe abangirijwe n’abantu babaga mu nzu ya Rwabukwisi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uwitwa Murenzi Jean ari na we wahaguze, yaje kuhasenya ariko ibyavuyemo Nyiramuhima ntiyamenya aho byarengeye.
Nyiramuhima avuga ko ubwo bazaga gusenya iyi nzu yakodeshaga, basanze adahari yaragiye i Butare, abana bamwe bagiye ku ishuri bityo inzu ishyirwa hasi ibintu byarimo ntiyamenya aho byagiye.
Yagize ati “Baza gusenya iyi nzu, babanje kuduteguza ko tugomba kumaramo ukwezi, ariko si ko byagenze kuko batategereje mu gihe nari ntahari, ni bwo baje basenya iyi nzu. Ibintu byanjye byose sinzi irengero ryabyo, kuko nagaragaje ikibazo cyanjye ariko aho ahamagajwe ngo yitabe akaba ataboneka.”
Nyiramuhima avuga ko nta kibazo afite ku kuba barasenye iyi nzu, we icyo ngo yifuza ni uko ibyavuyemo yabihabwa aho we avuga ko kubera ibi bibazo, byatumye abana be yareraga barenga batatu bava mu mashuri bose.
Ibi byatumye tujya gusura aho bamwe mu bana avuga ko bavuye mu mashuri bari, tugera ahitwa kuri 40 mu gace ka Nyamirambo, aho twasanze umusore we witwa Rutayisire Abdul ufite imyaka 20, adutangariza ko ubu yagiye mu biyobyabwenge nyuma yo gusenyerwa kwa nyina.
Yagize ati “Nigaga ku ishuri ryitwa Glory Secondary School riherereye mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa kane mu ibaruramari. Kuva icyo gihe mu 2010 bamaze kudusenyera, navuye mu ishuri kuko umukecuru wanjye ari we wanshakiraga amafaranga y’ishuri. Ubu mbayeho nabi kuko mushiki wanjye na we yamaze kwishyingira kandi yari muto.”
Twakomereje ku kagari ka Cyivugiza, tuganira n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari Ndahayo Jean Baptiste, atubwira ko iki kibazo cyabaye koko, iyi nzu igatezwa cyamunara ku buryo ariko bwemewe n’amategeko, ikosa ryakozwe ngo ni ugusenyera uyu muturage ubuyobozi bw’inzego z’ibanze butabimenyeshejwe.
Avuga ko bakomeje gusaba uyu muturage ko yazana ibyo yangirijwe byose, bityo ubuyobozi bukabishyikiriza Murenzi akabyishyura.
Ibi ariko uyu muyobozi nta byumvikanaho n’uruhande rushinjwa dore ko uwitwa Eve Munyazikwiye uhagarariye umutungo wa Murenzi Jean, yatangarije IGIHE agira ati “Tuza gusenya aha hantu, nta kintu na kimwe cyarimo.”
Ibi rero biragaragaza ko kugira ngo uyu muntu yishyurwe bikigoye dore ko ibyo ubuyobozi buvuga batabyumvikanaho n’uregwa.
Ibi byatumye tuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo Alex Nkurunziza, wabanje kutubwira ko iki kibazo atakizi ariko nyuma adutangariza ko acyibutse. Ati “Icyo kibazo ndakizi ariko uko byagenda kose, nta muntu uri hejuru y’amategeko, niba uyu mukecuru yarangirijwe umutungo agomba kurihwa.”
N’ubwo rero ubuyobozi bw’akagari buvuga ko uyu mutungo bishoboka ko umwe utari uw’uyu mukecuru, we avuga ko ibi bitaba urwitwazo rwo ku mwambura bike yari afite, avuga byamufashaga mu buzima bwa buri munsi. Aha avuga ko akomeje kugenda ahohoterwa n’abantu batandukanye aho akubitwa, ikibazo cye ngo yanakigejeje mu nzego zitandukanye harimo no muri Transparency International Rwanda asaba ubuvugizi.
Ibi kandi byashimangiwe na Ndahayo Jean Baptiste uyobora aka kagari ka Cyivugiza watubwiye ko Transparency International Rwanda yamuhamagaye imusaba gukurikirana iki kibazo bityo ngo bakaba bagiye kwegera uyu muturage ngo agaragaze ibyo yabuze.
Bimwe mu bintu Nyiramuhima avuga ko byaburiwe irengero, birimo ama frigo, intebe zo mu nzu, televiziyo, amasanduku, imyenda yacuruzaga n’ibindi bintu bitandukanye, avuga ko byamufashaga kurihirira abana ariko ubu bose bakaba barataye amashuri bakaba inzererezi.



















TANGA IGITEKEREZO