00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Frank Habineza yijeje amasezerano azatuma nta gihugu cyo mu karere cyongera gufunga imipaka

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 2 July 2024 saa 12:43
Yasuwe :

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR, (Democratic Green Party of Rwanda), Dr. Frank Habineza, yabwiye abaturage ba Rusizi ko natorerwa kuyobora u Rwanda azashyiraho amasezerano mpuzamahanga yo kudafunga imipaka ku bihugu byo mu Karere.

Ibi yabitangaje ku wa 1 Nyakanga 2024, ubwo ishyaka DGPR ryagezaga ku baturage ba Rusizi imigabo n’imigambi basabisha amajwi mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ateganyijwe tariki 14 na 15 Nyakanga.

Rusizi ifite umwihariko wo kugira abaturage bakunda ubushabitsi, ikagira n’umwihariko wo gukora ku bihugu bibiri ari byo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’u Burundi.

Ibi bituma abaturage baho bagerwaho n’ingaruka iyo ibyo bihugu bituranyi bifunze imipaka.

Tariki 11 Mutarama 2024, u Burundi bwongeye gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda, byiyongera ku kuba RDC yarashyizeho gahunda yo gufunga umupaka uyihuza n’u Rwanda Saa Cyenda z’amanywa.

Dr. Frank Habineza ati “Nimudutora, tuzashyiraho amasezerano mpuzamahanga abuza ibihugu by’abaturanyi gufunga imipaka. Ndabizi ko hariya hakurya muri Congo iyo bigeze Saa Cyenda utaravayo udashobora kugaruka mu Rwanda.

“Hari n’igihe ushobora kugumayo ugasanga ibintu bibaye bibi hakurya. Nubwo batafunze umupaka ariko ni nkaho na wo ufunze".

Kandida Perezida, Dr Frank Habineza yavuze ko gushyiraho aya masezerano abishingira ku masezerano u Rwanda na RDC byasinyanye ku ruganda rw’amashanyarazi bihuriyeho avuga ko ikibazo cyavuka icyo ari cyo cyose kabone n’ubwo haba intambara nta gihugu cyemerewe gukupa ayo mashanyarazi.

Dr. Habineza akomeza avuga ko gushyamirana hari igihe bibaho ariko bidakwiye kuba imbogamizi ku baturage b’igihugu.

Ati “Birashoboka ko twarakaranya kuko nta zibana zidakomanya amahembe, ariko ibyo bibazo tugomba kubikemura tudafunze imipaka. Iyo ufunze imipaka abaturage bawe ni bo bigora kuko abayobozi ufungiye imipaka bo bakoresha indege bakaza ariko umuturage washakaga isambaza arazibura, uwashakaga ingurube akayibura”.

Ishyaka DGPR riyobowe na Dr. Frank Habineza, ryashinzwe mu 2009, mu 2017 rihatanira bwa mbere intebe y’umukuru w’igihugu ntiryatsinda, mu 2018 ritsindira imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko.

Kuri iyi nshuro iri shyaka ryongeye gutanga Frank Habineza nk’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ritanga n’abakandida depite 50.

Abanya-Rusizi bashimira DGPR ko bimwe mu byo yabasezeranyije ubushize yabikozeho ubuvugizi bikaba byarakemutse
Abakandida ba DGPR bijeje umubano mwiza n'ibihugu by'abaturanyi
Dr. Frank Habineza yashimangiye ko amatora y'uyu mwaka azagenda neza kurenza ayabaye mu 2017 na 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages